Gasore Hategeka ni we wegukanye Rwanda cycling cup

Gasore Hategeka ni we wegukanye isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka Rwanda Cycling cup 2016, isiganwa ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu

Gasore Hategeka wegukanye Rwanda cycling cup 2016
Gasore Hategeka wegukanye Rwanda cycling cup 2016

Ni isiganwa ryatangiye Taliki 07 Gicurasi 2016, ubwo abasiganwa bavaga i Kigali berekeza mu karere ka Nyagatare, aho byari biteganyijwe ko iri siganwa ryagombaga mu kwezi kwa 10/2016, ariko riza kugongana n’imyiteguro ya Tour du Rwanda 2016.

Ukiniwabo Rene wabaye uwa mbere mu gace k'uyu munsi
Ukiniwabo Rene wabaye uwa mbere mu gace k’uyu munsi
Ukiniwabo Rene watanze Areruya Joseph kugera ku murongo usoza
Ukiniwabo Rene watanze Areruya Joseph kugera ku murongo usoza
Ubwo bazenguruka mu mujyi wa Kigali banyuze kuri Stade Amahoro
Ubwo bazenguruka mu mujyi wa Kigali banyuze kuri Stade Amahoro

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo iri siganwa ryasozwaga, abakinnyi bahagurukiye i Nemba mu karere ka Bugesera berekza mu mujyi wa Kigali, aho uyu munsi ryarangiye Ukiniwabo Rene ari we uje ku mwanya wa mbere akurikiwe na Areruya Joseph bari basanzwe bakinana muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Mu rutonde rusange nyuma y’irushanwa, Gasore Hategeka ni we wasoje isganwa ryse ari ku mwanya wa mbere, aho yahawe igikombe ndetse n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda.

Ingabire Beatha wabaye uwa mbere mu bakobwa
Ingabire Beatha wabaye uwa mbere mu bakobwa

Mu bakobwa, uwa mbere muri rusange yabaye Ingabire Beatha ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, mu bakiri bato uwa mbere aba Imanizabayo Eric naho ikipe ya mbere muri rusange iba Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yahembwe ibihumbi 400Frws.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka