Ferwacy na Skol basinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itatu

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagre mu Rwanda ryongereye amasezerano ryari rifitanye na Skol,aho yongereweho imyaka itatu kuri uyu wa kane

Nyuma y’imyaka itatu yari ishize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda rikoranaz na Sosiyete ya Skol nk’umufatanyabikorwa mu mukino w’amagare,kuri uyu wa kane taliki ya 12/11/2015, ayo masezerano yongeye kuvugururwa maze bansinyana andi masezerano y’imyaka itatu.

Mu kiganiro n'abanyamakuru,ubwo hasinywaga amasezerano
Mu kiganiro n’abanyamakuru,ubwo hasinywaga amasezerano

Ku ruhande rwa Ferwacy,yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo ari we Bwana Aimable Bayingagna, mu gihe Skol nayo yari ihagarariwe na Yvan Wulffaert uhagarariye Skol mu Rwanda.

Umuyobozi wa Ferwacy n'uhagarariye Skol nyuma yo gusinyana amasezerano
Umuyobozi wa Ferwacy n’uhagarariye Skol nyuma yo gusinyana amasezerano

Mu myaka itatu ishize Ferwacy ikorana na Skol,Skol yagiye igaragara mu marushanwa atandukanye yagiye abera mu Rwanda,by’umwihariko mu gutera inkunga amasiganwa ya Rwanda Cycling Cup 2015,yatangiye mu kweze kwa kane akarangira mu kwezi kwa 9/2015 aho yegukanwe na Nsengimana Bosco.

Amafoto:Muzogeye Plaisir

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka