Twizerane Mathieu wa Huye Cycling Club yashoje ari ku mwanya wa kabiri imbere ya Ruberwa Jean Damascene wa Nyabihu Cycling Club.
Abakinnyi 29 nibo bahagurutse i Musanze mu cyiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23.Bagihaguruka mu mujyi wa Musanze,abakinnyi bamwe bagerageje kuva mu gikundi ngo basige abandi ariko abo mu gikundi bagahita babagarura.
Abakinnyi bamaze kurenga ku Mukamira, nibwo Manizabayo Eric, Twizerane Mathieu na Patrick bongeje umuvuduko ariko banongera intera hagati yabo n’ababakurikiye.
Nyuma gato Manizabayo yatobokeje ipine bagenzi be Byukusenge na Twizerane baramusiga bakomeza kuyobora isiganwa bombi barinda bagera i Muhanga ntawe urabafata.
Binjiye mu mujyi nibwo Byukusenge yongeye umuvuduko agera ku murongo ari uwa mbere akoresheje amasaha atatu iminota 32 n’amasegonda atatu.
Yagize ati “Byari bikomeye cyane tugihaguruka ariko nitoje nshaka gutsinda kandi buampiriye.Ndishimye cyane kuba nongeye gutsinda nari maze iminsi ntatsinda.” Byukusenge Patrick.
Mugisha Samuel w’ikipe ya Dimension Data uherutse kwegukana Tour du Rwanda akaba ari mu mu Rwanda mu biruhuko nawe yasiganywe asoza ku mwanya wa gatandatu.
Abakowa n’ingimbi bo basiganywe ku ntera y’ibirometero ijana Mukeshimana Josiane yegukana umwanya wa mbere mu gihe Habimana Jean Eric ariwe watsinze mu cyiciro cy’ingimbi.
Abakinnyi bashoje mu myanya ya mbere:
Abakuru:
1. BYUKUSENGE Patrick (Benediction Club) 3h32’36"
2. TWIZERANE Mathieu (CCA) 3h33’03"
3. RUBERWA JEAN DAMASCENE (Nyabihu Cycling Team) 3h33’28"
4. UWIDUHAYE (Benediction Club) 3h33’40"
5. MUNYANEZA Didier (Benediction Club) 3h34’01"
6. MUGISHA Moise (Fly) 3h34’01"
7. MUGISHA SAMUEL (Dimension Data) 3H36’08"
8. HAKIZIMANA Seth (Les Amis Sportifs) 3h36’08"
9. GASORE HATEGEKA (Nyabihu Cycling Team) 3h36’08"
10. DUKUZUMUREMYI Fidel (Fly) 3h38’39"
Ingimbi:
1 46 HABIMANA Jean Eric (Fly) 2h51’27"
2 9 IRADUKUNDA Emmanuel (Fly) 2h59’50"
3 48 MUHOZA Eric (Les Amis Sportifs) 3h00’08"
4 41 NSABIMANA Jean Baptiste (Fly) 3h00’08"
5 47 NIYONSHUTI Jean Pierre (Fly) 3h00’09"
6 60 MUTABAZI Cyprien (Fly) 3h00’10"
7 51 GAHEMBA Bernabé (Les Amis Sportifs) 3h00’27"
8 42 HAKIZIMANA Félicien (Fly) 3h01’03"
9 52 MULISA Suwedi Kigali Cycling Club 3h01’03"
10 53 BIGIRIMANA Jean Népo (Kigali Cycling Club) 3h01’07"
Abakobwa:
MUKASHEMA Josiane (Benediction Club) 3h36’05"
2 4 IZERIMANA Olive (Benediction Club) 3h36’05"
3 38 MUKUNDENTE Genevieve (Benediction Club) 3h36’05"
4 37 INGABIRE Diane (Benediction Club) 3h36’05"
5 36 TUYISHIMIRE Jacqueloine (Benediction Club) 3h36’05"
6 39 NZAYISENGA Valentine (Benediction Club) 3h36’05"
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|