Byukusenge ni we izayobora bagenzi be mu isiganwa ry’amagare ‘La tropicale Amissa Bongo’

Ikipe y’u Rwanda izitabira isiganwa ry’amagare ‘‘La tropicale Amissa Bongo 2013’, izaba igizwe n’abakinnyi bakiri batoya, bakazayoborwa n’umukinnyi umwe ukuze Nathan Byukusenge; nk’uko byatangajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Jonathan Boyer.

Nathan Byukusenge ni umwe mu bakinnyi bafite inararibonye mu mukino w’amagare mu Rwanda, akaba yitabira amarushanwa yose mpuzamahanga abera mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu, akaba ndetse anaherutse kwegukana umwanya wa mbere mu isiganwa ryo kurwanya ruswa.

Muri iri siganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Gabon rizaba kuva tariki 14-20/01/2013, u Rwanda ruzajyanayo cyane cyane abakinnyi bashya mu mukino w’amagare mu Rwanda, bataritabira amasiganwa mpuzamahanga, mu rwego rwo kubafasha kuzamuka.

Mu bakinnyi batandatu bazitanira iryo siganwa, uretse Nathan Byukusenge, abandi bose nta gihe kinini bamaze bakina umukino w’amagare, ndetse n’amarushanwa makeya bitabiriye bayakoreye cyane cyane mu Rwanda.

Umutoza w’ikipe y’igihugu avuga ko kujyana abakinnyi benshi badafite inararibonye mu mukino w’amagare ari uburyo bwo gufasha abakinnyi bakiri batoya kuzamuka no kongera umubare w’Abanyarwanda bakina umukino w’amagare ku rwego mpuzamahanga kandi bafite inararibonye.

Abakinnyi b’u Rwanda bazitabira iryo siganwa ngarukamwaka ni Byukusenge Nathan w’imyaka 32 uzaba ari na Kapiteni w’iyo kipe, Rukundo Hassan w’imyaka 22, Uwizeyimana Bonaventure w’imyaka 19, Nsengiyumva Jean Bosco w’imyaka 19, Karegeye Jeremie w’imyaka 19 na Ndayisenge Valens w’imyaka 18.

Umutoza Jonathan Boyer avuga ko azitwaza kandi na Habiyambere Nicodem w’imyaka 25 usanzwe amenyerewe mu ikipe y’igihugu, akaba yazitabazwa mu gihe hagize umukinnyi ugira ikibazo mbere y’isiganwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka