Bonaventure Uwizeyimana yegukanye umwanya wa kabiri muri Tour du Senegal

Mu gace ka gatanu ka Tour du Senegal, Bonaventure Uwizeyimana yegukanye wa kabiri, ahita anaza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange

Mu gace ka gatanu k’iri siganwa kavaga Ndangane berekeza ahitwa Ngueniene
ku ntera ya Kilomtero 114.9, Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana aje ku mwanya wa kabiri, ahita afata umwanya wa kabiri ku rutonde rusange muri iri rushanwa.

Bonaventure Uwizeyimana wegukanye umwanya wa kabiri uyu munsi no muri rusange
Bonaventure Uwizeyimana wegukanye umwanya wa kabiri uyu munsi no muri rusange

Uwozeyimana abaye uwa kabiri nyuma yaho mu gace ka gatatu nabwo yari yegukanye uwanya wa gatatu, ariko ntiyahita umunya-Algeria REGUIGUI Youcef watsinze uduce twose tune twari twabanje.

Iri siganwa rirakomeza kuri uyu wa Gatanu hakinwa agace ka Gatandatu, aho bazaba basiganwa mu gace kitwa Ngaparou ku ntera ya Kilometero 140, rikazasozwa ku wa Gatandatu hakinwa agace ka nyuma kazaba kazenguruka umujyi wa Dakar

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka