Akoresheje amasaha atatu, iminota 15, amasegonda 37, umukinnyi Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Les Amis sportifs y’i Rwamagana inaterwa inkunga na Cogebanque , ni we wasize abandi mu irushanwa ryabaye kuri uyu wa gatandatu.
Ku mwanya wa kabiri yakurikiwe na Karegeya Jeremie, ku mwanya wa gatatu haje Jean Claude Uwizeye, mu gihe ku mwanya wa kane haje Gasore Hategeka
Ni isiganwa ryatangiye ku i Saa ine mu mujyi wa Ngororero, hahaguruka abahungu 47 n’abakobwa 11, berekeza mu mihanda ya Nyabihu na Rubavu, gusa ubwo bageraga mu mjyi wa Rubavu abahungu bakuru bazenguruka umujyi inshuro 6, abahungu batarengeje imyaka 18 bazenguruka inshuro 3, mu gihe abakobwa baje guhita basoza irushanwa batazengurutse nk’uko byari biteganijwe.
Mu bakinnyi batarengeje imyaka 18, uwitwa Manizabayo Eric ni we waje gusiga abandi,akurikirwa na Rugamba Janvier ku mwanya wa kabiri.
Mu bakobwa uwa mbere yabaye Uwineza Chance wakoresheje 3h10’01", naho uwa kabiri aza kuba Niyonsaba Clementine wari wegukanye isganwa ryo kwibuka ryavuye Bugesera rigasorezwa Kigali..
Uko abakinnyi bakurikiranye
Abahungu
1. Joseph Areruya 3h 15’37’’
2. Jeremy Karegeya 3h 15’42’’
3. Jean Claude Uwizeye 3h 15’54’’
4. Hategeka Gasore 3h 16’16’’
5. Ephrem Tuyishime 3h 16’22’’
6. Rene Ukiniwabo 3h 16’33’’
7. Mathieu Twizerane 3h 17’01’’
8. Pappy Mpiriwenimana 3h 18’10’’
9. Samuel Mugisha 3h 18’10’’
10. Camera hakuzimana 3h 21’ 42’’
Abahungu batarengeje imyaka 18
1. Eric Manizabayo 2h, 49’ 59’’
2. Janvier Rugamba 2h 51’ 29’’
3. Yves Ngabonziza 2h 57’ 15’’
Abakobwa
1. Chance Uwineza 2h 49’00’’
2. Clementine Niyonsaba 2h 51’ 00’
3. Magnifique Manizabayo 2h 59’00’’
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahoturi Hose Twishimira ,isiganwaryamagare Byumwihariko Turr De Rwanda, Tuzanezezwa Nokubona Umuhunguwacu Muri Turr De Franca,s