Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Areruya Joseph wa Team Rwanda, yegukanye agace ka kane ka La Tropicale Amissa Bongo 2018, kari gafite ibirometero 182 Km ahita yegukana n’Umupira w’umuhondo ku rutonde rusange aho arusha umukurikiye amasegonda 11.

Areruya Joseph yambikwa umupira w'umuhondo nyuma yo kwegukana aka gace
Areruya Joseph yambikwa umupira w’umuhondo nyuma yo kwegukana aka gace

Areruya Joseph uherutse kwegukana Tour du Rwanda 2017, abaye Umunyarwanda wa Kabiri wegukanye agace k’iri rushanwa nyuma ya Uwizeyimana Bonavanture wegukanye agace muri iri rushanwa rya 2014.

Uyu mukinnyi wegukanye agace mu irushanwa rya Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23 umwaka ushize, yanikiye abakinnyi barimo ababigize umwuga bakinira amakipe akomeye i Burayi bari gusiganwa muri iri rushanwa.

Ni ibyishimo ku Banyarwanda no ku ipe ihagarariye uRwanda muri rusange
Ni ibyishimo ku Banyarwanda no ku ipe ihagarariye uRwanda muri rusange

Areruya Joseph yegukanye umwanya wa mbere mu gace kavaga ahitwa Ndjole gasorezwa ahitwa Mitzic ku ntera y’ibirometero 182 aho yakoresheje amasaha 4 iminota 25 n’amasegonda 10.

Ku munsi w’ejo bazakora agace ka gatanu k’iri rushanwa bava ahitwa Oyem bagana Ambam, ku rugendo rw’intera y’ibirometero 115.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aleruya, Oyeee!! Courage, biracyashoboka ko wagumana Mayo jaune kugeza kumunsi wanyuma, bonne chance kuri Team Rwanda, Turabashyigikiye!

Anas Alias Bwarya yanditse ku itariki ya: 18-01-2018  →  Musubize

Aleluya, Oyeee!! courage! byose birashoboka kugumana mayo jaune. bonne chance kuri Team Rwanda.

Anas Alias Bwarya. yanditse ku itariki ya: 18-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka