Areruya Joseph arakoza imitwe y’intoki kuri La tropicale Amissa Bongo

Mu gace kabanziriza aka nyuma mu isiganwa la Tropicale Amissa Bongo, Areruya Joseph aje ku mwanya wa gatatu, ahita yongera ibihe arusha umukurikiye

Areruya yakomeje kuyobora abandi basiganwa
Areruya yakomeje kuyobora abandi basiganwa

Mu gace ka gatandatu k’iri siganwa kareshyaga na Kilomtero 107, Areruya Joseph yongereye amahirwe yo kwegukana iri siganwa, aho kuri uyu munsi yasoje ari uwa gatatu.

Areruya Joseph yaje guhita asiga Nikodemus umukurikiye amasegonda 18 ku rutonde rusange, bimuha amahirwe menshi yo kwegukana iri siganwa risozwa kuri iki cyumweru.

Aha hari gato mbere y'uko isiganwa ritangira
Aha hari gato mbere y’uko isiganwa ritangira

Muri aka gace kavaga Bitam kugera Oyem, umutaliyani Nocentini Rinaldo niwe waje ku mwanya wa mbere, aho yasize Areruya Joseph wa gatatu amasegonda ane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mukomeze gusenga impano zabanyarwanda zibashe gukora kuko zimaze kugaragara kandi areruya natsinda Iraba ari intsinzi yu Rwanda

Kenedy yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

NIBYIZA ALELUYA OYEEE

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Imana imujye imbere kandi imuyobore

Eduard yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Komerezaho muhungu wacu abanyarwanda twese tukurinyuma bone chance

Habiyakare yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Wow mbega byiza moturater’imbere muri byose amagare, foot ball umutekano turawutanga iyo mu mahahanga nukuri insinzi kuri buri mu nyarwanda ni nshuti z’urwanda. imana yarakoze kuduha muzehe wacu arakarama.

Iradukunda emmy yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Rwanda oyee, oyee, oyee! I Gabo nyamara ejo turarizamurayo!

aka Gacana Bweyeye yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Courage cyane mwana w’ U Rwanda. Zizazamurwa i Gabo! Ndavuga ibendera ry’ U Rwanda

aka Gacana Bweyeye yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

imana ifashe aleluya abanya burayi tubereke ko murwanda hari impano y’igare. nti twamufana kuko tutariyo gusa ndizerako amasengesho yacu agerayo

rodrigue bizimana yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

muri sport nyarwanda nibyishimo. gusa doreko amavubi yacu ari kubikora. nanone dore. aleluya joseph yongeyemo ibyishimo kubera umutoza mwiza felex sempoma

mpatswenimana fabrice yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka