Amakipe azitabira Tour du Rwanda arimo amashya yatangajwe

Urutonde rw’amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda yimuriwe muri Gicurasi rwamaze gutangazwa, nyuma y’iminsi yari ishize hatangazwa amakipe abiri abiri ku munsi

Ni isiganwa ryagombaga gutangira Tariki 21/02/2021 rigasozwa tariki 28/02/2021, ubu rikaba rigomba kuzatangira tariki 02/05 kugera tariki 09/05/2021.

Mu makipe yari yatangajwe mu minsi ishize ubu akaba atazagaragara muri Tour du Rwanda kubera impinduka zabaye ni Vino Astana Motors yo muri Kazakshstan ndetse na Novo Nordisk yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakipe atari yiyandikishije ubu azagaragara ubu ni ikipe y’igihugu ya Eritrea, ndetse na Tarteletto-Isorex yo mu Bubiligi, iyi ikazaba ari ubwa mbere izaba yitabiriye Tour du Rwanda.

Andi makipe mashya azaba yitabiriye Tour du Rwanda bwa mbere harimo B&B Hotel yo mu Bufaransa ndetse na Team Medellin yo muri Colombia, mu gihe amakipe yitabiriye Tour du Rwanda 2020 atazagaruka ari Novo Nordisk, Nippo Delko One Province, Vino Astana ndetse na Bai Sicasal.

Amakipe yemerewe kuzitabira Tour du Rwanda 2021

Amakipe ane y’ibihugu

Team Rwanda
Team Eritrea
Team Algeria
Team Ethiopia

Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane/UCI Continental Teams

Benediction Ignite/Rwanda
Saca/Rwanda
Pro-Touch/USA
Bike Aid/yo mu Budage
TSG TERENGGANU /Malaysie
Medellin/Colombia
Tarteletto-Isorex/U Bubiligi
Wildlife Generation Pro Cycling

Amakipe y’ababigize umwuga

Total Direct Energie/France
Team B&B Hotels/France
Androni Giocatolli Sidermec/Italy

Amakipe akina amarushanwa akomeye ku isi/World Tour Teams

Israel Start-Up Nation/Israel

Uduce tugize Tour du Rwanda 2021

Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)
Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)
Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)
Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka