Amagare mashya yafashije Abanyarwanda kwitwara neza - Murenzi Abdallah

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Murenzi Abdallah, avuga ko umusaruro w’ikipe yari ihagarariye u Rwanda (Team Rwanda) mu masiganwa y’amagare aherutse gusozwa wiyongereye kuruta uw’umwaka ushize, ibikoresho birimo amagare mashya, bikaba biri mu byabafashije kwitwara neza.

Aya magare mashya ngo ari ku rwego ruhanitse
Aya magare mashya ngo ari ku rwego ruhanitse

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki 05 Werurwe 2022, Murenzi yavuze ko nyuma y’imyitozo, ibikoresho byiza na byo byahaye abakinnyi imbaraga zo gukora neza.

Yagize ati “Umusaruro uturuka ku bintu byinshi bitandukanye, hari imyitozo, hari ibikoresho byahaye imbaraga abakinnyi bacu, iyo ufite ibikoresho byiza bitera imbaraga, hari amagare mashya bahawe yarabafashije cyane n’ubwo n’Abanyarwanda batayahawe bakinira andi makipe arimo Benediction na PROTOUCH bitwaye neza”.

Arongera ati “Ayo magare yabaye kimwe mu bikoresho byafashije abasore ba Team Rwanda gukina neza, banitwara neza”.

Murenzi Abdallah yavuze ko mu bakinnyi 20 ba mbere muri Tour du Rwanda 2022, u Rwanda rufitemo batatu, mu gihe mu icumi ba mbere, u Rwanda rufitemo umukinnyi.

Yavuze ko umusaruro wabonetse uyu mwaka, utandukanye n’uwo muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize. Ati “Nk’ubu muri Team Rwanda uyu mwaka hari uwabaye uwa 14, undi aba uwa 21, mu gihe umwaka ushize Umunyarwanda wa mbere yabaye uwa 28, murumva ko hatewe intambwe nini biturutse kuri ibyo bikoresho birimo n’ayo magare agezweho”.

Murenzi Abdallah, yagarutse no ku ruhare rwa Perezida Paul Kagame uhora atekereza ku mukino w’amagare, anamushimira imbaraga yahaye abakinnyi b’Abanyarwanda ubwo yitabiraga agace (étape) ya munani isoza Tour du Rwanda.

Ati “Ni iby’agaciro kanini cyane, kuko iyo umuyobozi aje hari byinshi abona, hari n’inama atanga zituma abantu barushaho gukora neza kurenza, ariko ni no guha agaciro cyane Tour du Rwanda, no guha imbaraga (motivation) abakinnyi b’Abanyarwanda , n’uko kwitwara neza harimo n’iyo motivation ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”.

Yagarutse no ku nkunga y’abaturage bitabiriye bafana Abanyarwanda bari muri iryo siganwa, abashimira uburyo bitanze n’uburyo bagaragaje urukundo bakunda isiganwa ry’amagare.

Ati “Abanyarwanda bari benshi ku muhanda, twabonye uburyo muri étape ya nyuma bashyigikiye Mugisha Moïse, ariko na étapes zose aho twanyuze Abanyarwanda turabashimira cyane uruhare rwabo, ariko n’ibyo byagiye binafasha, n’uko n’amahanga arushaho kubona ko u Rwanda ari Igihugu cy’amagare”.

Amagare mashya bahawe ni ayasohotse mu mwaka wa 2021, akaba afite ikoranabuhanga rigezweho. Ni magare yitezweho kuzafasha Team Rwanda kwitegura Shampiyona y’isi izaba mu mwaka wa 2025 ikazabera mu Rwanda.

Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda 2022) ryatangiye tariki 20 risozwa tariki 27 Gashyantare 2022, ryegukanwa n’umunya-Eritrea Natanael Tesfazion uritwaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Mugisha Moise yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace (étape) muri Tour du Rwanda kuva yajya ku rwego rwa 2.1

Mugisha Moise yishimiye kwegukana agace muri Tour du Rwanda 2022
Mugisha Moise yishimiye kwegukana agace muri Tour du Rwanda 2022

Inkuru bijyanye:

Bahawe amagare mashya biyemeza gutwara Tour du Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka