Amagare: Ikipe y’igihugu yerekeje muri Ethiopia muri shampiyona nyafurika

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare igizwe n’abakinnyi 14 yerekeje muri Ethiopia guhagararira u Rwanda muri shampiyona nyafurika y’umukino w’amagare izabera ahitwa Baher Dar kuva tariki ya 14 kugera tariki ya 19 Werurwe 2019.

Aha abakinnyi b'u Rwanda barimo basiganwa muri shampiyona nyafurika yabereye mu Rwanda mu kwezi kwa kabiri 2018
Aha abakinnyi b’u Rwanda barimo basiganwa muri shampiyona nyafurika yabereye mu Rwanda mu kwezi kwa kabiri 2018

Iyi kipe yahagurutse i Kanombe saa saba n’igice z’ijoro ryakeye ijya Addis Ababa muri Ethiopia mbere yo kwerekeza Baher Dar ari na ho hazabera amasiganwa.

Muri iyi kipe izatozwa na Sterling Magnel na Nathan Byukusenge harimo abakinnyi basiganwe muri Tour du Rwanda imaze ibyumweru bibiri irangiye ari bo Valens Ndayisenga, Jean Bosco Nsengimana, Jean Claude Uwizeye, Moise Mugisha ndetse na Manizabayo Eric.

Kuri aba bakinnyi hiyongeraho abazakina mu cyiciro cy’ingimbi ari bo Jean Eric Habimana, Barnabe Gahemba, Eric Muhoza na Renus Uhiriwe Byiza.

Mu cyiciro cy’abakowa harimo Jacqueline Tuyishimire, Geneviève Mukundente, Beata Ingabire, Diane Ingabire na Olive Izerimana.

Amarushanwa nk’aya aheruka yabereye mu Rwanda muri Gashyantare umwaka ushize arangira abanyarwanda bari ku mwanya wa gatatu mu kwegukana imidali myinshi aho begukanye imidali 10 irimo itatu ya zahabu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka