Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 (Amafoto)

Umurusiya Yevgeniy Fedorov ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors, yo muri Kazakistan, ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020, kavuye mu Mujyi wa Kigali kerekeza mu Karere ka rwamagana, abasiganwa basoreza ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

FEDEROV Yevgeniy wegukanye isiganwa
FEDEROV Yevgeniy wegukanye isiganwa

Isiganwa mpuzamahanga ku magare rya ‘Tour du Rwanda 2020’, ryatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020, aho abasiganwa bahagurutse mu Mujyi wa Kigali, kuri Kigali Arena, berekeza mu Karere ka Rwamagana, bakaza kongera bakagaruka mu Mujyi wa Kigali.

Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Arena saa yine n'igice zuzuye
Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Arena saa yine n’igice zuzuye

Ni isiganwa ryahagurukiye imbere ya Kigali Arena Saa yine n’igice zuzuye, hahaguruka abakinnyi 80 baturuka mu makipe 16, arimo atatu yo mu Rwanda.

Isiganwa rigitangira, Uhiriwe Byiza Renus wa Benedictin Ignite yagerageje gucomoka mu gikundi inshuro ebyiri ariko bamugarura.

Ubwo bari bamaze kugenda Kilometero 16, abakinnyi batatu barimo Fedorov (Vino), Uhiriwe Byiza Renus (Benediction) na Batmunkh (Terengganu) bahise basiga abandi ndetse bashyiramo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 20.

Aba ni bo bakinnyi bari imbere
Aba ni bo bakinnyi bari imbere

Aba bakinnyi bakomeje gusiga abandi ndetse bashyiramo ikinyuranyo cy’iminota itatu.

Kuri Kilometero 30 z’isiganwa aho bari bageze mu kabuga ka Musha, abakinnyi b’imbere bakomeje kongera ikinyuranyo kigera ku minota itanu.

Nyuma yo kugera i Rwamagana, abakinnyi bakase bagaruka i Kigali, banyura n’ubundi inzira bari banyuzemo berekeza Kimironko ari naho isiganwa ryasoreje.

Reba uko byari byifashe mu muhanda Kigali-Rwamagana:

Ubwo isiganwa ryageraga i Rwamagana, abakinnyi batatu bari bakomeje kuyobora isiganwa, aho bari bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota irindwi n’amasegonda 15.

Muri kilometero 20 za nyuma, Uhiriwe Renus na Batmukh baje gusigara, Fedorov wa Vino asigara imbere wenyine.

Hasigaye kilometero 13, igikundi cyakomeje gusatira cyane Fedorov aho bageze Kimironko hasigayemo iminota 3 n’masegonda 33, aha bari basigaje kuzenguruka Kimironko inshuro imwe.

Umurusiya Fedorov yakomeje kuyobora isiganwa ubwo bazamukaga kuri Kigali Parents, ariko abakinnyi b’inyuma ye bakomeza kumusatira, ariko aza gusoza isiganwa ari uwa mbere akoresheje amasaha, iminota 44 n’amasegonda 59.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa mbere ni Byukusenge Patrick wari wasizwe amasegonda 21, Areruya Joseph aza ku mwanya wa munani asizwe amasegonda 26, naho Mugisha Moise aza ku mwanya wa 13 asizwe amasegonda 29.

Kuri uyu wa Mbere, abasiganwa bazaba bakina agace ka kabiri, aho bazahagurukira mu mujyi rwagati ku i Saa ine zuzuye, berekeza mu karere ka Huye aho bazakora urugendo rureshya na Kilometero 120.5

Uko bakurikiranye:

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe abakinnyi b’abanyarwanda baje Ku mwanya wa hafi turabashimiye gusa bagerageze kwimijiramo agafu maze turebe ko uduce dusigaye twazatwegukana

SIBOMANA JMV yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Byiza cyaneee! kd igomba gusigara murwagasabo kbs

Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka