Aimable Bayingana yongeye gutorwa mu bayobozi b’umukino w’amagare muri Afurika

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Aimable Bayingana, yongeye gutorerwa kujya mu nama y’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare muri Afurika.

Aimable Bayingana (wambaye ikoti rya kaki), yari asanzwe mu bagize inama y'ubuyobozi muri iri shyirahamwe
Aimable Bayingana (wambaye ikoti rya kaki), yari asanzwe mu bagize inama y’ubuyobozi muri iri shyirahamwe

Amatora y’abayobozi b’iri shyirahamwe yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2017. yabaye mbere y’uko muri Egypt habera Shampiona y’ umukino w’amagare muri Afurika, izatangira taliki 14 igasoza taliki 19 Gashyantare 2017.

Aya marushanwa azitabirwa n’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda.

Aimable Bayingana uyobora Ferwacy wongeye gutorwa
Aimable Bayingana uyobora Ferwacy wongeye gutorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka