Abasiganwa ku magare bagaragara nk’abakire, nyamara gutega moto ngo birabagora

Abakinnyi b’isiganwa ry’amagare bitoreza mu kigo cya ‘Africa Rising Cycling Center’ mu Karere ka Musanze, bakirije Minisitiri w’Umuco na Siporo ibibazo, abizeza ubufasha bwo kubikemura.

Abakinnyi 6 bagiye guhagararira u Rwanda muri La Tropicale Amissa Bongo bashyikirijwe ibendera ry'igihugu
Abakinnyi 6 bagiye guhagararira u Rwanda muri La Tropicale Amissa Bongo bashyikirijwe ibendera ry’igihugu

Ni mu ruzinduko Minisitiri Nyirasafari Espérance yagiriye muri icyo kigo tariki 17 Mutarama 2019, mu rwego rwo kuganiriza abakinnyi no kubagira inama z’uburyo barushaho kwitegura neza amarushanwa akomeye bagiye kwitabira muri Gashyantare.

Uwizeyimana Bonaventure, wavuze mu izina rya bagenzi be, mu ijambo rye, yatangiye ashima uburyo bakiriye ubufasha bwa Perezida Paul Kagame wabahaye amagare bavuga ko ari ku rwego rwo hejuru kandi ko abafasha kwesa imihigo.

Uwizeyimana washimye byinshi mu byiza Leta ibakorera, ntiyabuze no kugaragaza ubuzima bubi babayemo burimo kwamburwa uduhimbazamusyi, kubura amafaranga abafasha mu kazi n’ibindi.

Uwizeyimana Bonaventure yagaragaje ibibazo bahura na byo nk'abakinnyi b'umukino wo gusiganwa ku magare
Uwizeyimana Bonaventure yagaragaje ibibazo bahura na byo nk’abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare

Mu gahinda kenshi, yavuze ko mu maso y’abantu bafatwa nk’abakire kubera agaciro baha umukino w’amagare mu gihe ngo no kubona ayo gutega moto bibagora.

Agira ati“duhura n’imbogamizi zinyuranye Nyakubahwa, kuzibamenyesha hari icyo byadufasha kandi na Bibiriya irabivuga ngo usabye arahabwa, urataha ugasaba umubyeyi igihumbi cyo kugura amazi mu gihe baba bategereje ko wakabatunze bikadutera isoni”.

Yakomeje avuga ko hari byinshi basezeranyijwe batahawe, ariko kubera gukunda igihugu no guharanira ishyaka ryacyo bakemera bagakorera mu buzima bubi kandi bagatsinda.

MINISPOC na FERWACY biyemeje kurushaho gufatanya guteza imbere umukino w'amagare
MINISPOC na FERWACY biyemeje kurushaho gufatanya guteza imbere umukino w’amagare

Muri ibyo batahawe harimo uduhimbazamusyi bategereje igihe kirekire ariko amaso ahera mu kirere, n’imishakara bagenerwaga yahagaritswe mu buryo butunguranye.

Ati“mu marushanwa dukora twitanga uko dushoboye duharanira ishema gusa hari aho bigera tukananirwa kuko burya umukino wo gusiganwa ku magare uba usaba imbaraga, bisaba kubaho neza, mu duhimbazamusyi twemerewe twarategereje turaheba, abazungu bakoranaga na Federation baduhaga ubufasha, nkanjye ku kwezi nahabwaga ibihumbi 120 bikangirira akamaro n’umuryango wanjye,umuzungu agiye muri America ayo mafaranga arahagarikwa”.

Akomeza agira ati“muri uko guhagarara ntitwacitse intege twarakoze cyane ndetse batangira kugira icyo baduha,ariko byageze aho birahagarara mu buryo tutazi ubu kubona ayo kugura amazi ni ugutegereza umugira neza ukugirira impuhwe”.

Basaba ko imitangire y’agahimbazamusyi yanozwa

Ubusanzwe Minispoc ni yo itanga agahimbazamusyi ku makipe y’igihugu, gusa abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bamaze igihe kinini bahabwa agahimbazamusyi gato ugereranyije n’umupira w’amaguru mu gihe nyamara abakinnyi b’amagare ari bo bakunze kwitwara neza.

Guhera muri 2014 Minispoc yafashe umwanzuro wo kujya iha agahimbazamusyi amakipe y’igihugu hagendewe ku ntsinzi babonye.

Guhera muri 2015 abakinnyi b’amagare batangiye guhabwa agahimbazamusyi, buri mukinnyi ahabwa miliyoni eshatu nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda. Nyuma bakomeje kwitwara neza ariko amafaranga bahabwa y’agahimbazamusyi aragabanuka agera kuri miliyoni imwe bemerewe nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda iheruka, ariko na n’ubu bakaba batarayahabwa.

Umwaka wa 2018 wasize abakinnyi b’u Rwanda banditse amateka mu ruhando mpuzamahanga aho Areruya yegukanye La Tropicale Amissa Bongo na Tour de l’Espoir, Mugisha Samuel akegukana Tour du Rwanda naho Uwizeyimana Bonaventure agatwara Tour du Cameroun.

Areruya Joseph kandi yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika imbere y’ibihangange nka Darly Impey muri Afurika y’Epfo ukinira ikipe ya Mitchelton -Scott yo muri Australia.

Uwizeyimana wakomeje gusaba Minisitiri kubakorera ubuvugizi, agaruka ku buzima bubi abasiganwa ku magare babayeho aho imiryango yabo hari ubwo ihura n’ubukene bagafatwa nk’inkorabusa kubera ko nta bufasha batanga.

Ati“Nyakubahwa Minisitiri, ubu abandi bana batangiye amashuri ariko birababaje kuba mushiki wanjye akiri mu rugo kubera kubura minerivari, hari uburyo ababyeyi bambaza bati ariko ibyo wirirwamo by’amagare ubona bikumariye iki?”.

Yagarutse kandi ku mpanuka bagiriye muri Cameroon, ubwo imodoka yabagushije barakomereka bageze mu Rwanda bahabwa ibihumbi bitanu nk’itike ibacyura iwabo aho bamwe batahaga kure.

Ati“icyo gihe twatashye twuzuye ibisebe tugeze mu Rwanda buri muntu bamuha amafaranga ibihumbi bitanu by’itike, ibaze kuva i Kigali ukajya muri Nyabihu, byaratubabaje ariko turihangana”.

Yavuze ku bakinnyi b’umupira w’amaguru uburyo baba bafashwe iyo barimo bitegura guhagararira igihugu,ariko bo ngo iyo bavuye muri ayo marushanwa bataha basabiriza amatike.

Nyirasafari Espérance Minisitiri w'umuco na Siporo yavuze ko bagiye gushakira ibisubizo ibibazo bagaragarijwe
Nyirasafari Espérance Minisitiri w’umuco na Siporo yavuze ko bagiye gushakira ibisubizo ibibazo bagaragarijwe

Minisitiri Nyirasafari yizeje abakinnyi ubufasha aho agiye guhura n’inzego zinyuranye zishinzwe umukino w’isiganwa ry’amagare bakaganira ku bibazo binyuranye abakinnyi bahura na byo.

Akomeza agira ati“nabemereye kwicarana na FERWACY n’ubuyobozi bwa santere tukiga uburyo ibyifuzo byabo bisubizwa, kandi na bo nabasabye ko bagomba kubigiramo uruhare kuko iyo akinnye neza akigaragaza hari abamurambagiza bakamuha kontaro agatera imbere, ni ubufatanye bwa twese”.

Minisitriri yashimiye abo bakinnyi uburyo bazirikana impano Perezida Kagame yabahaye bakayibyaza umusaruro.

Yanyuzwe kandi n’ubushobozi bw’icyo kigo nyuma yo gutambagizwa ahategurirwa amafunguro y’abakinnyi, aho bakanikira amagare n’aho bitoreza, avuga ko agiye gushaka uburyo icyo kigo cyakira abakinnyi benshi bakava kuri 56 gifitiye ubushobozi bwo kwakira bakaba bagera kuri 200.

Abenshi mu bakinnyi bitoreza muri icyo kigo cyemejwe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2014, bishimiye gusurwa na Minisitiri, bavuga ko kuba yabasuye ibibazo bari bafite bigiye gukemuka nk’uko yabibijeje.

Mu bakinnyi 26 bari muri icyo kigo 14 ni abanyarwanda, 11 ni abo muri Nigeria n’umwe waturutse muri Burkina Faso.

Amarushanwa ane barimo kwitegura azaba muri Gashyantare 2019 ni La Tropicale Amissa Bongo muri Gabon, Tour de l’Espoir muri Cameroon, championnat d’Afrique mu gihugu cya Ethiopia na Tour du Rwanda.

Mu kigo cy'amagare cya Musanze harihugurira abakinnyi 26
Mu kigo cy’amagare cya Musanze harihugurira abakinnyi 26
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka