Abadafite konti muri Cogebanque nabo bari guhabwa Mastercard Prepaid

Nyuma y’iminsi ine basabana n’abakiriya babo ndetse banareshya abandi basanzwe atari abakiriya babo, Cogebanque yatangaje ko n’umuntu udafite konti muri iyi banki yemerewe guhabwa ikariya ya Mastercard Prepaid.

Mu gihe mu Rwanda hari hamaze iminsi habera isiganwa ry’amagare, Cogebanque nka Banki ikunzwe mu Rwanda muri iyi minsi, ikaba n’umuterankunga w’amarushanwa y’umukino w’amagare mu Rwanda, yasabanye n’abakunzi b’uyu mukino, aho yabazaniye umuhanzi Kitoko ngo abataramire, ndetse inafasha Abanyarwanda gusobanukirwa serivise zayo.

Abantu b'ingeri zose bishimiye Prepaid Master Card ya Cogebanque
Abantu b’ingeri zose bishimiye Prepaid Master Card ya Cogebanque

Zimwe muri izo serivisi harimo ikarita yifashishwa mu kwishyura utagendanye amafaranga mu mufuka, ukaba wayikoresha ku isi hose. Abadafite konti muri Cogebanque bari bitabiriye iri rushanwa ry’amagare baraziguze ndetse barazitahana

Prepaid Master Card ishyirwaho amafaranga, ukaba wayakoresha ku isi hose hifashishijwe iyi karita
Prepaid Master Card ishyirwaho amafaranga, ukaba wayakoresha ku isi hose hifashishijwe iyi karita

Yvon Nishimwe ushinzwe uburyo bwo guhanahana amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Cogebanque, yadutangarije ko kugeza ubu n’abadafite konti muri Cogebanque bari kwitabira kugura aya makarita kuko bamaze kumenya akamaro kayo

Yagize ati “Twabamenyeshaga ko iyi karita kuyitunga bidasaba kuba ufite konti muri Cogebanque, n’abandi benshi rwose bari kuzigura kuko ni amakarita agezweho. Abadafite konti ntibyabuza kutugana kuko Cogebanque ifite Serivisi nyinshi kandi nziza”

Areruya Joseph yegukanye imidari ibiri ya zahabu, yahoze akinira ikipe iterwa inkunga na Cogebanque
Areruya Joseph yegukanye imidari ibiri ya zahabu, yahoze akinira ikipe iterwa inkunga na Cogebanque
Kitoko yataramiye abaitabiraga Shampiona y'amagare, aha yari yatumiwe na Cogebanque
Kitoko yataramiye abaitabiraga Shampiona y’amagare, aha yari yatumiwe na Cogebanque
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ese mastercard ya cogebank igura angahe?

tity yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Tity. Ku umunyeshuli igura 4000 rwf
Ku umukozi ikagura 5000 rwf

Branche yose ya Cogebank wajyaho wayihasanga bakaguha ibisibanuro byose byuko ikarita ikoreshwa

Mathew yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka