Umunya-Eritrea Merhawi Kudus niwe uyoboye abandi muri Tour du Rwanda

Ubwo abasiganwa muri Tour du Rwanda basesekararaga mu karere ka Musanze kuri uyu wa Kane tariki 22/11/2012, umunya-Eritrea Merhawi Kudus niwe wahise wambara umwambaro w’umuhondo, ugenerwa uwakoresheje igihe gito kuva irushanwa ryatangira.

Iri rushanwa rigeze ku munsi wa gatanu, abasiganwa bahagurutse mu karere ka Muhanga berekeza mu karere ka Musanze banyuze i Ngororero, aho uwa mbere yabaye Umunya-Eritrea Habte Salomon wakoresheje amasaha atatu, imonota 21 n’amasegonda 39.

Mugenzi we baturuka mu gihugu kimwe witwa Merhawi Kudus niwe waje ku mwanya wa kabiri, aho uwa mbere yamusizeho igihe kitagera ku isegonda rimwe, bituma ahita ahabwa umwambaro w’umuhondo, bitewe n’uko yari yaritwaye mu minsi ishize.

Muri etape Muhanga-Musanze, Abanya-Eritrea babiri nibo baje imbere.
Muri etape Muhanga-Musanze, Abanya-Eritrea babiri nibo baje imbere.

Merhawi Kudus w’imyaka 18, niwe wabashije gutwara isiganwa ku munsi wa mbere ubwo basiganwaga barushanwa iminota, gusa kuva ubwo ntabwo arongera kuza ku mwanya wa mbere, cyakora iminota yakoresheje ku munsi wa mbere, n’iyo yakoresheje uyu munsi, yatumye aba uwa mbere mu gukoresha igihe gito mu irushanwa ryose.

Umunyarwanda wabashije kuza ku mwanya wa hafi ni Hategeka Gasore, waje ku mwanya wa 13, naho Adrien Niyonshuti aza ku mwanya wa 16.

Irushanwa Tour du Rwanda ryatangiye tariki 18/11/2012 mu mujyi wa Kigali, umunsi ukurikiyeho bahaguruka Kigali berekeza Nyagatare, nyuma bava Kigali bajya Muhanga; Muhanga - Huye, Huye - Karongi ; kuri uno munsi bahaguruka Muhanga bagana Musanze.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo bazahaguruka Musanze berekeza Rubavu, umujyi uturanye na Goma iherutse kwakira impunzi nyinshi zahungaga imvururu mu mujyi wa Goma, cyakora ngo kuri ubu umutuzo akaba ari wose nk’uko byasobanuwe na minisitiri w’umuco na Siporo Protais Mitali, wakurikiranye iri rushanwa.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa kuri iki cyumweru tariki 25/11/2012, rikaba ryaritabiriwe n’amakipe aturuka mu buhugu byo ku mugabane itandukanye y’isi bigera kuri 14.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka