Tour du Rwanda: Umunya Eritrea niwe wegukanye agace Musanze - Muhanga

Abakinnyi babiri b’ikipe y’u Rwanda ya Kalisimbi ntibashoboye guhirwa n’agace ka Musanze- Muhanga kakinwaga ku munsi wa kane wa Tour du Rwanda aho banyereye hasigaye metero 200 ngo barangize maze biha amahirwe umunya Eritrea Haile Dawit kugera ku murongo ari uwa mbere.

Ni agace kari kagoranye ku makipe yakinaga kuri uyu wa gatatu tariki 19/11/2014 dore ko intera ndende yako yakinwe abakinnyi benshi bari mu gikundi kimwe kugeza bageze i Muhanga muri iyi ntera y’ibirometero 127 na metero 500.

Aha ariko, ntibyabujije abakinnyi babiri Nathan Byukusenge na Salomon Habte kuyobora bagenzi babo mu gihe cy’iminota nka 30 yo kuva ku giti cy’inyoni kugeza Kamonyi, gusa aba bakaba batigeze bashyiramo intera irenze amasegonda 30.

Abanya Eritrea bagiye bafashanya cyane muri aka gace ka Musanze-Muhanga.
Abanya Eritrea bagiye bafashanya cyane muri aka gace ka Musanze-Muhanga.

Nkuko bikomeje kugenda muri iri siganwa, abakinnyi bari mu makipe abiri avuye muri Eritrea ndetse n’Abanyarwanda ni bo bakomeje kwigaragaza cyane, aho kuri uyu wa gatatu, aya makipe yavuye muri Eritrea yari yahisemo gufashanya cyane kurusha mbere.

Ubwo hari hasigaye ikirometero kimwe ngo isiganwa risozwe, Abanyarwanda babiri Ndayisenga Valens na Biziyaremye Joseph bagerageje kongera ingufu batangira kwikura mu gikundi cy’abakinnyi 24 bari kumwe ndetse abanya Muhanga batangira kwishimira ko Abanyarwanda bongeye gutsinda nanone.

Ibintu ntabwo byaje kubera byiza aba basore bombi kuko baje kunyerera ubwo bakataga mu ikorosi rigana aho bagombaga kurangiriza ari nako bahise batakara gutyo, byaje no guha amahirwe umunya Eritrea Haile Dawit wari inyuma gato, guhita atwara aka gace.

Igikundi cyakomeje kugenda hamwe mu ntera ndende y'iri siganwa.
Igikundi cyakomeje kugenda hamwe mu ntera ndende y’iri siganwa.

Nubwo ibintu byaje kudahira Abanyarwanda kuri uyu munsi, aba bakwishimira ko abakinnyi batatu bari imbere ku rutonde rusange ubu ari Abanyarwanda barangajwe imbere na Ndayisenga Valens Rukara wa mbere kugeza magingo aya.

Amategeko muri uyu mukino avuga ko iyo ugiriye ikibazo mu ntera ngufi baguha ibihe bingana n’ibyo abo mwari kumwe barangirijeho, byatumye abakinnyi 10 ba mbere ubu banganya ibihe muri aka gace Musanze-Muhanga nyuma yuko abagera kuri batanu baguye benda kuhagera.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace Musanze - Muhanga

1. Dawit Haile Eritrea 03h30’34”

2. Nsengimana Jean Bosco Rwanda Kalisimbi 03h30’34”

3. Terrettaz Thomas Meubles Decarte 03h30’34”

4. Melake Berhane As. Be.Co. 03h30’34”

5. Byukusenge Patrick Rwanda Akagera 03h30’34”

6. Biziyaremye Joseph Rwanda Kalisimbi 03h30’34”

7. Ghebreizgabhier Amanuel As. Be. Co 03h30’34”

8. Ndayisenga Valens Rwanda Kalisimbi

9. Amanuel Million Eritrea 03h30’34”

10. Saber Lahsen

Valens aracyambaye umwenda w'umuhondo n'ubwo yakoze impanuka uyu munsi.
Valens aracyambaye umwenda w’umuhondo n’ubwo yakoze impanuka uyu munsi.

Muri rusange nyuma y’iminsi ine y’isiganwa bakurikirana gutya

1. Ndayisenga Valens Kalisimbi 10h02’48”

2. Nsengimana Jean Bosco Kalisimbi 10h03’47”

3. Biziyaremye Joseph Kalisimbi 10h03’ 51”

4. Debesay Mekseb Bike Aid 10h03’ 51”

5. Ghebreizgabhier Amanuel As. Be. Co 10h3’57”

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

valenci tumwifurije amahirwe
menshi kumana yikugumana mayo jhon.

glibert yanditse ku itariki ya: 22-11-2014  →  Musubize

valenci tumwifurije amahirwe
menshi kumana yikugumana mayo jhon.

glibert yanditse ku itariki ya: 22-11-2014  →  Musubize

nukuri abanyarwanda bamaze gutera imbere mu mukino w’amagare kandi biri kwigaragaza kuko bari kwitwara neza muri ino edition ya 6

samantha yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka