Tour du Rwanda 2015: Ubwitabire mu mafoto

Nyuma y’ubwitabire budasanzwe bwaranze Tour du Rwanda 2015,Kigali today yegeranije amwe mu mafoto agaragaza ubwitabire kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma

Kuva ku cyumweru taliki ya 15/11 kugera ku cyumweru taliki ya 22/11/2015,u Rwanda rwakiriye isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda, Abanyarwanda bari bataribagirwa ko batwaye iriheruka rya 2014.

Icyizere cyo kwegukana n’iri cyari gihari gihari,mu mvura nyinshi,izuba ryinshi,mu masaha y’akazi ku bakozi,abanyarwanda ntibahwemye gushyigikira abasore 15 bari bahagarariye u Rwanda.

Dusubije amaso inyuma,turabagezaho amwe mu mafoto y’abakunzi b’uyu mukino yaranze iminsi 8 iri siganwa ryamaze,kuva ku gace ka mbere ka Kigali-Kigali kugera ku munsi wa nyuma ubwo imvura idasanzwe itabujije abanyarwanda kwishimira intsinzi ya Nsengimana Jean Bosco

Umunsi wa mbere :Prologue (Kigali-Kigali)

Ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda,abanyarwanda benshi bari bafite inyota yo kongera kwirebera isiganwa ry’amagare,uyu munsi abakinnyi basiganwe umwe ku giti cye,maze hakabarwa iminota buri wese yakoresheje,amahirwe yahabwaga Hadi Janvier wari wayegukanye 2014,gusa byarangiye Nsengimana Jean Bosco ariwe urushije abandi aho yakoresheje iminota 3 n.amasegonda 52 ku rugendo rwa Kilometero 3.5

Umunsi wa kabiri;Nyagatare-Rwamagana

Uyu wari umunsi wa kabiri w’isiganwa,umwenda w’umuhondo (Maillot jaune) wari wararanye Nsengimana Jean Bosco,abakinnyi ba Eritrea bari bahize guhigika Abanyarwanda,abafana b’ikipe y’u Rwanda nabo bari babukereye ngo barebe ko abasore babo bakomeza kuza ku isonga, umwenda w’umuhondo u Rwanda rwarawugumanye,gusa agace kegukanwa na Debesay Meksebukomoka muri Eritrea zriko agakinira Bike Aid yo mu Budage.

Uku niko byari byifashe ku ruhande rw’abafana ....

Kigali-Huye

Bintunimana ukinira Team Rwanda-Muhabura, yegukanye aka gace, nyuma yo gukoresha amasaha 3 n’iminota 18 ku bilometero 120.3

Kigali-Musanze

Uru rugendo rwari rwitezwe cyane,dore ko muri Tour du Rwanda ya 2014 Ndayisenga Valens yari yaje kwegukana aka gace,maze binamwongerera amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda ari nako byaje kugendekera Nsengimana Bosco wahageze bwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 39 n’amasegonda 33.

Hano naho abafana bari babukereye...

Musanze-Nyanza

Bava Musanze hasanzwe ari naho aba bakinnyi bakorera imyitozo,bahagurutse i Musanze imbere y’abafana benshi,ndetse n’amayira yose biba uko,gusa
Umunya Eritrea Debesay Mekseb ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage,niwe waje gusesekara i Nyanza mbere y’abandi,aho yahageze akoresheje amasaha 4,iminota 21 n’amasegonda 6.

Aya mafoto aragaragaza urwo rugendo

Muhanga-Rubavu

Nyuma yo kugenda ibilometero 139.9, Teshome Hagos Meron niwe wasesekaye i Rubavu ari uwa mbere akoresheje amasaha 3, iminota 44 n’amasegonda 24, akurikirwa na Nsengimana Bosco wakoresheje amasaha 3 ,iminota 44 n’amasegonda 26.

Abafana naho bari benshi,ndetse abenshi bayareberaga mu miturirwa

Rubavu-Kigali

Haburaga umunsi umwe ngo isiganwa rirangire,icyizere cyari cyatangiye kuzamuka,gusa benshi batinyaga aka gace kuko karimo inzira zari zogoranye zirimo umuhanda w’amabuye wo kwa Mutwe mu bice bya Nyamirambo

Nsengimana Jean Bosco yaje kukegukana akoresheje amasaha 4,iminota 10 n’amasegonda 22, akurikirwa na Areruya Joseph wakoresheje amasaha ane n’iminota 11,maze abanyarwanda bayirara ku ibaba bitegura kuzinduka begukana Tour du Rwanda 2015.

Umunsi wa nyuma (Kigali-Kigali)

Nyuma y’aho Nsengimana Jean Bosco yari yaraye ahaye ibyishimo abanyarwanda mu rugendo rwavaga Rubavu ruza i Kigali,abafana bari baje n’iyonka,ntibakangwa izuba ryari ryaramukiye i Kigali,gusa byaje kuba ibindi ubwo imvura idasanzwe yisukaga,benshi bakekaga ko abafana bari buyugame,baremeye irabanyagira,ariko bategereza ko isiganwa risozwa ngo babyine intsinzi.

Ryaje gusozwa imvura ikiri kugwa ,Nsengimana Jean Bosco yegukana Tour du Rwanda 2015,ibendera ry’u Rwanda ryarazamutse,Rwanda nziza irarimbwa ,abafana benshi bo bakomeza kubyina intsinzi,abakinnyi nabo bashimira Perezida wa Republika

Amafoto:Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashyigikiye mukomerezaho. mudukumbuje uburyohe bw’igare

Rukundo martin yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka