Ikipe y’u Rwanda izitabira irushanwa rya Tour of Egypt igizwe na Patrick Byukusenge, Janvier Hadi, Valens Ndayisenga, Emile Bintunimana, Joseph Biziyaremye na Bonaventure Uwizeyimana naho umutoza akaba ari Sempoma Felix. Ikipe izaherekezwa kandi na Rafiki Uwimana (mechanic) ndetse na Obed Ruvogera (soigneur).
Iri rushanwa ni ryo ribimburira ayandi yose agize ingengabihe ya UCI muri Afurika aho ikipe y’u Rwanda yiteguye gutangira umwaka wa 2015 iri ku rwego rwo hejuru.
Aganira n’itangazamakuru, Hadi Janvier umwe mu berekeje mu Misiri, yatangaje ko imyitozo bamazemo iminsi hari byinshi yabafashishe bityo ko mu Misiri bizeye kuzavanayo umusaruro.
“Tumaze iminsi dukora imyitozo kandi turizera ko hari urwego tugezeho. Turashaka gukomeza kugaragaza ko hari aho tumaze kugera, turabizi ko mu barabu biba bikomeye ariko tuzabyitwaramo neza”.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yatangiye imyitozo ikaze tariki 02/01/2015 yaberaga mu kigo cya Musanze nkuko bisanzwe, aho kuva tariki ya 08 uku kwezi iyi kipe yatangiye gukorana n’abakinnyi bavuye mu gihugu cya Congo Brazzaville.
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|