#TdRwanda23: Umwongereza Ethan Vernon yatwaye agace ka kabiri kasorejwe i Gisagara

Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kagasorezwa mu karere ka Gisagara, kegukanywe n’umwongereza Ethan Vernon

Kuri uyu wa Mbere ni bwo hakinwaga agace kabiri ka Tour du Rwanda, aho abakinnyi bahagurutse mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Car Free Zone, berekeza mu karere ka Gisagara ahasorejwe ako gace.

Umwongereza Ethan Vernon wari wegukanye agace ka mbere kakinwe ku munsi w’ejo, ni we wegukanye n’agace k’uyu munsi.

Ethan Vernon yabaye uwa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota 21 n’amasegonda 30, akaba yakoresheje ibihe bingana n’ibya Muhoza Jean Eric ukinira ikipe ya Bike Aid ari nawe munywaranda waje imbere, aho yasoreje ku mwanya wa 28

Urutonde rusange nyuma y'iminsi ibiri
Urutonde rusange nyuma y’iminsi ibiri
Uko abakinnyi bakurikiranye uyu munsi
Uko abakinnyi bakurikiranye uyu munsi

Ibihembo byatanzwe kuri uyu munsi

1. Umukinnyi wa mbere ku ruronde rusange: Vernon Ethan ( Soudal Quick Step)

2. Umukinnyi mwiza mu kuzamuka: Marc Oliver Pritzen (EF Education-Nippo)

3. Umukinnyi mwiza ukiri muto: Vernon Ethan (Soudal Quick Step)

4. Uwitwaye neza muri Sprint: Vernon Ethan (Soudal Quick Step)

5. Uwegukanye agace (Ethan Soudal Quick Step)

6. Umunyarwanda uri imbere: Muhoza Eric (Bike Aid)

7. Umunyafurika uri imbere: Henok Mulueberhan (Green Project)

8. Uwitwaye neza mu guhatana: Marc Oliver Pritzen (EF Education-Nippo)

9. Uwitwaye neza Brekaaway(Gutoroka abandi): Marc Oliver Pritzen (EF Education-Nippo)

10. Ikipe y’umunsi: Terengganu Polygon Cycling Team (Malaysia)

AMAFOTO: NIYONZIMA Moïse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turanenga cyane ishyirahamwe ry’Umukino wamagare kuba ritarateguye neza ibigendanye no kwerekana stages zose za Tour du Rwanda live on RTV

Mukwiye gusaba abanyarwanda imbabazi kuko ntibikwiye ko tour du Rwanda tuyihomba!

Turashoboye yanditse ku itariki ya: 21-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka