Perezida Kagame yemereye inkunga ikomeye ikipe y’igihugu y’Amagare

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, baheruka kwitwara neza muri Tour du Rwanda bakayitsindira, abemerera kubafasha mu bibazo ikipe y’igihugu ihura nabyo byatumaga ititegura neza.

Muri uyu muhango wabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 5/12/2014, Perezida Kagame yanashyikirijwe umwenda w’umuhondo wegukanywe na Ndayisenga Valens watwaye isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda.

Perezida Kagame yifotoranya ifoto y'urwibutso n'ikipe y'abatsinze Tour du Rwanda.
Perezida Kagame yifotoranya ifoto y’urwibutso n’ikipe y’abatsinze Tour du Rwanda.

Umukuru w’igihugu yatangaje ko ari iby’agaciro kanini kuba ikipe y’u Rwanda yaritwaye neza muri Tour du Rwanda, kuko byerekanye isura nyayo y’igihugu muri iyi minsi ari yo gutsinda, kwitanga, gufatanya bose bagakorera hamwe nk’ikipe hamwe no kugira ikinyabupfura.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abakinnyi bose bagize ikipe y’u Rwanda n’abatoza, ndetse anabemerera ibyo bari basabye byabafasha mu gukomeza kuzamura urwego rwabo muri uyu mukino w’amagare.

Valens Ndayisenga ashyikiriza Perezida Kagame umupira w'umuhondo yegukanye muri Tour du Rwanda.
Valens Ndayisenga ashyikiriza Perezida Kagame umupira w’umuhondo yegukanye muri Tour du Rwanda.

Ati “Twishimiye kwakira abakinnyi bacu batwara amagare batsinze. Turashimira bidasubirwaho ikipe yose tunashimira Valens watsinze abifashijwemo na bagenzi be. Turizera ko gutsinda kwanyu no guhora mukora neza tutabibatezeho umunsi umwe ahubwo turabibifuriza igihe cyose”.

Yakomeje ati “Tuzabakorera ibishoboka ngo namwe mwitware neza. Tugiye gukemura ibibazo byose mwavuze byose harimo ibya Centre ndetse n’amagare mwasabye tuzayabaha ntacyibazo. Tuzakora n’ibindi byose bisabwa kugirango abasiganwa batsinde. Tuzakora uruhare rwacu rwose ahasigaye hazabe ahanyu.

Perezida Kagam yabemereye inkunga yo kubafasha gukemura ibibazo ikipe yabo ihura nabyo.
Perezida Kagam yabemereye inkunga yo kubafasha gukemura ibibazo ikipe yabo ihura nabyo.

Tuzanabashakira ubundi buryo, aho uretse iby’ibikoresho mwasabye ahubwo tuzabashakira n’ibibatunga. Ntabwo dushaka ko hari ikizaturukaho cyatuma umusaruro utaba mwiza mu minsi iri imbere”.

Perezida Kagame yatangaje ko gufasha ikipe y’u Rwanda y’amagare ari ikintu cyumvikana, kuko bagerageje kwitwara neza nta bufasha buhambaye bafite bityo ko kuva bagiye kwitabwaho birenze, bigiye gutuma batanga umusaruro urenze uwo babonye.

Umukuru w'igihugu yatangaje ko intsinzi aba basore begukanye yagaragaje isura nyayo y'igihugu kigendera ku bufatanye.
Umukuru w’igihugu yatangaje ko intsinzi aba basore begukanye yagaragaje isura nyayo y’igihugu kigendera ku bufatanye.

Ku giti cye, Ndayisenga Valens wabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye iri siganwa mpuzamahanga, yatangaje ko ashimishijwe cyane no gukora mu ntoki z’umukuru w’igihugu kandi ko bigiye gutuma yitwara neza kurushaho.

Minisitiri w’umuco na siporo Amb. Joseph Habineza na we wari muri uyu muhango, yabwiye abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye bari muri Serena, ko ibyo Ferwacy yagezeho bikwiye kubaha isomo cyane cyane bakamenya ko umusaruro utegurwa ariko hakabaho kwihangana.

Aba basore bagize ikipe y'igihugu bategerejweho ibigwi byinshi mu minsi iza kuko bakiri bato.
Aba basore bagize ikipe y’igihugu bategerejweho ibigwi byinshi mu minsi iza kuko bakiri bato.

Abakinnyi bagize Team Rwanda bakiriwe na Perezida w’u Rwanda banishimira ko Ndayisenga Valens na Bonaventure Uwizeyimana, bari ku rutonde rw’abakinnyi 15 bagomba kuzatoranywamo umukinnyi w’umwaka ku mugabane wa Afurika, aho uzatsinda azamenyekana mbere y’itariki 19/12/2014.

Bamwe mu bari baje gushimira aba basore harimo n'abanyamahanga.
Bamwe mu bari baje gushimira aba basore harimo n’abanyamahanga.
Umutoza w'ikipe y'igihugu y'amagare, Jonathan Boyer, amurika komite yari ishinzwe gukurikirana aba basore bitwae neza.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’amagare, Jonathan Boyer, amurika komite yari ishinzwe gukurikirana aba basore bitwae neza.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki gikorwa perezida yakoze ni cyiza cyane kiratera abanyarwanda muri rusange gukunda umukino w’amagare no guharanira ishema ry’u rwanda n’abanyarwana.

theophile yanditse ku itariki ya: 6-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka