Niyonshuti Adrien yegukanye umwanya wa 54 muri Malaysia

Umwe mu Banyarwanda bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, Niyonshuti Adrien yarangije amarushanwa yari yaritabiriye muri Malaysia ari ku mwanya wa 54 mu bakinnyi 130 bari baritabiriye aya marushanwa. Ikipe akinamo ya MTN Qhubeka yegukanye umwanya wa 3.

Aya marushanwa azwi ku izina rya Tour de Langkawi yari agizwe n’ibyiciro (stages) 10 yarangiye tariki 04/03/2012 atwawe n’umunya-Colombia, José Serpa.

Mu cyiciro cya 10 ari nacyo cya nyuma, Niyonshuti Adrien yabashije kuza ku mwanya wa 30 mu bakinnyi 119 bari bakitabiriye. Iki cyiciro cyari kigizwe n’ibirometero 114.8 kuva ahitwa Tasik Kenyir kugera Kuala Terengganu.

Mu byiciro 10 byose, Niyonshuti yakoresheje igihe kingana n’amasaha 2h iminota 36 n’amasegonda 55. Uwabashije kuza imbere y’abandi mu ikipe Niyonshuti Adrien akinamo ya MIT Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, ni umunya-Erytrea Jani Tewelde waje ku mwanya wa 17.

Ku makipe muri rusange iyaje ku mwanya wa 1 ni Androni Giocattoli hakurikiraho Astana Pro Team, mu gihe ku mwanya wa 3 haje ikipe ya Niyonshuti ya MTN Qhubeka.

Aya marushanwa ategurwa na minisiteri y’urubyiruko n’umuco yo mu gihugu cya Malaysia akaba yemewe n’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare ku isi (UCI).

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka