Ndayisenga yashimiwe n’ubuyobozi bw’akarere akomokamo

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwageneye ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 200 umukinnyi Ndayisenga Valens uherutse kwegukana Tour du Rwanda ya 2014.

Ndayisenga Valens wazamukiye mu ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana aho anakomoka, niwe Munyarwanda wa mbere wegukanye irushanwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku magare, kuva ryashyirwa ku rutonde rw’amarushanwa mpuzamahanga.

Ndayisenga Valens (wambaye umukara) yakiriwe i Rwamagana.
Ndayisenga Valens (wambaye umukara) yakiriwe i Rwamagana.

Ibi byatumye ashimirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho abari batahiwe ari abayobozi b’akarere ka Rwamagana, bamwakiriye kuri iki cyumweru tariki 30/11/2014.

Uwimana Nehemie uyobora akarere ka Rwamagana, yatangaje ko bishimira ibyo Valens yagezeho nk’umukinnyi kandi ko byagakwiye kubera isomo abandi bana bari kuzamuka. Yanashimiye kandi ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare, ku bufatanye budahwema kubagaragariza muri byose.

Valens yashyikirije umuyobozi w'akarere mailliot jaune (umwenda wambikwa uwabaye uwa mbere) mu marushanwa y'amagare.
Valens yashyikirije umuyobozi w’akarere mailliot jaune (umwenda wambikwa uwabaye uwa mbere) mu marushanwa y’amagare.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare (FERWACY) Aimable Bayingana na we wari i Rwamagana, yabwiye abakinnyi b’ikipe ya Les Amis Sportifs Valens yazamukiyemo ko FERWACY ibitezeho byinshi.

“Reka nshimire uyu musore Valens ndetse n’ikipe yose y’u Rwanda yitwaye neza muri Tour du Rwanda. Ndashimira n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana n’intara y’i burasirazuba kubwo guha agaciro uyu mukino w’amagare, ariko mbasaba gukomeza kuwutera inkunga kuko ni kimwe mu byo mufitemo impano”.

Perezida wa FERWACY yabwiye Abanyarwamagana ko ari bo bazatsinda Abanya Eritrea.
Perezida wa FERWACY yabwiye Abanyarwamagana ko ari bo bazatsinda Abanya Eritrea.

“Ndashaka kubwira abanya Rwamagana ko FERWACY ibitezeho byinshi, ko ari mwe muzadutsindira abanya Eritrea. Rwamagana ni yo izahangana n’abanya Eritrea”.

Ndayisenga Valens yatangaje ko iyo bitaza kuba bagenzi be atari gushobora kwegukana iri siganwa rigoye. Uyu musore w’imyaka 20, yavuze ko ashimira Abanyarwanda muri rusange, n’abakinnyi b’amakipe y’igihugu bamubaye inyuma mu irushanwa ryose.

Ikipe ya Les Amis Sportifs y'i Rwamagana ni nayo yazamukiyemo Adrien Niyonshuti.
Ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ni nayo yazamukiyemo Adrien Niyonshuti.
Abafana ba Rayon Sports yari ifite umukino i Rwamagana babanje kuza gushyigikira Valens.
Abafana ba Rayon Sports yari ifite umukino i Rwamagana babanje kuza gushyigikira Valens.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka