Gakenke: Babona iyi Tour du Rwanda izegukanwa n’umunyarwanda

Abaturage bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko babona isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rya 2014 rishobora kwegukanwa n’umunyarwanda bitewe n’uko batangiye neza, kuko kugeza ku munsi waryo wa gatatu amakipe ahagarariye u Rwanda ari ku isonga.

Ibi kandi bakabishingira ku rugendo rwakozwe ruva Rwamagana rwerekeza mu karere ka Musanze aho Valence Ndayisenga yabashije kwereka abo basiganwa ko kariya gace ariko bitorezamo maze abasiga igihe kirenga umunota.

Bamwe mu batuye mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gakenke bari babukereye baje gushyigikira abanyarwanda bari muri rino rushanwa rya Tour du Rwanda bavuga ko iry’uyu mwaka rishimishije cyane ku buryo kutaribona ari uguhomba.

Abatuye akarere ka Gakenke bavuga ko iyi Tour du Rwanda ishobora kuzegukanwa n'abanyarwanda.
Abatuye akarere ka Gakenke bavuga ko iyi Tour du Rwanda ishobora kuzegukanwa n’abanyarwanda.

Jean Paul Karemera wo mu murenge wa Gakenke avuga ko uretse kuba hari abakinnyi b’abanyarwanda bakomeye nka Adrien Niyonshuti batarimo ariko n’abarimo abafitiye icyizere kuko barimo kwitwara neza.

Ati “abanyarwanda bazagerageza muri rino rushanwa kandi nkaba mbona ko bazatsinda kuko bagomba guhangana na bariya banya Eritrea kandi nkabishingira ko hari n’ama etape (ibyiciro) abanyarwanda batsinze”.

Gérard Hakorimana wo mu murenge wa Rushashi, umwe mu bari bitabiriye kureba Tour du Rwanda, asobanura ko uyu mwaka yabonyemo agashya kuko umwaka ushize imodoka zibanziriza amagare zigenda zicuranga zitarimo ariko kandi akaba yanabonye ko abanyarwanda bagomba kuzitwara neza muri iri rushanwa.

Ati “ndabishingira y’uko bari basanzwe barafashe imyitozo umuhanda barawukontoroye ku buryo amahirwe ahari menshi cyane nka 80%”.

Abaturage baturutse impande zitandukanye baje kwirebera isiganwa ry'amagare.
Abaturage baturutse impande zitandukanye baje kwirebera isiganwa ry’amagare.

Kuba irushanwa rya Tour du Rwanda rigira agace kanyura mu muhanda Kigali – Musanze abatuye akarere ka Gakenke babifata nk’iby’agaciro cyane kuko ngo byerekana ko abategura iki gikorwa baba babafite ku mutima, bityo abatuye muri aka gace kanyuramo uyu muhanda bigatuma barushaho kwitabira gushyigikira abankinnyi.

Kuva kuwa 16/11/2014 ubwo iri rushanwa ryatangiraga kugera kuwa 18/11/2014 umunyarwanda niwe ukiri ku isonga kuko umwenda w’umuhondo wambaye Valence Ndayisenga mu gihe ikipe ya Karisimbi nayo yo mu Rwanda ariyo ikiri ku isonga.

Tour du Rwanda ni irushanwa ngarukamwaka rikaba kuva ryatangira ritaregukanwa n’umunyarwanda. Ubu riri kuba kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu kuko ryatangiye mu mwaka wa 2009.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Tour de rwanda yuyu myika izatwarwa n umunyarwanda rukara nibakomeza gukora nka group murakoze jack nduwayo

nduwayo jacj yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Habura iki ngo Ferwafa itegure ibintu byiza nk’ibi. Ahubwo ni amatiku n’amacenga nibyo biza imbere. Ibi murabona ko abakora neza ibintu bigenda neza. Uretse ko wenda no kubogama ku magare bidashoboka. Uwakinnye neza kandi witeguye neza niwe utsinda.
Ariko kwa Ferwafa ho habamo Quarter nyinshi.
Mujye muri Feracy mubabaze ibanga ryabo, naho ubundi muzasigara umupira muwureba mwenyine. Dusabe Ferwacy ijye itegura Tour du Rwanda 2 mu mwaka.

kik yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Abanyaryanda nibakomerezaho tubarinyuma

mutabazi yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

njye nshingiye ku muvuduko mbonana abasore bu rwanda ndemeranywa nabavugako iyincuro urwanda arirwo ruzayegukana andavuga TOUR DU RWANDA gusa haracyarikare kd biranasabako abanyarwanda twese twerekabariya basore baduhagarariye ko tubari inyuma byumwihariko abaturiye imihanda aya masiganwa arigucamo bagakwiriye kubigaragaza

alfred yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka