Ni ikibuga cyubatswe mu rwego rw’ubufatanye busanzwe hagati y’ikipe y’umukino w’amagare ya “Israel Premier Tech” na Bugesera Women Cycling Team, aho iyi kipe yo muri Israël yabubakiye ikibuga gikinirwamo umukino w’amagare kizwi nka Pump Track.
- Ikibuga cy’umukino w’amagare (Pump Track) cyatashywe i Bugesera
"Turateganya kubaka ishuri ry’umukino w’amagare rikomeye hano mu karere ka Bugesera, iri shuri rizahuriza hamwe abana bafite impano baturutse mu gihugu hose"
Umuyobozi wa Israel Premier Tech Sylvan Adams yatangaje ko uyu mushinga bawukoreye mu Rwanda kubera umuco wabo ndetse n’ubuvandimwe hagati y’ibihumbi byombi.
Yagize ati "Twatekereje gukorera uyu mushinga mu Rwanda kubera umuco w’igihugu cyacu cya Israel, mu muco wacu tuba tugomba kuzamura isi. Turi abavandimwe, tugomba gukorera hamwe kugira ngo abana tubazamure mu mukino w’amagare"
- Sylvan Adams, Umuyobozi wa Israel-Premier Tech
Kabuhariwe mu mukino w’amagare Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro enye ubu uri mu Rwanda hamwe n’ikipe ye Israël Premier Tech, yatangaje ko yishimiye kubona umushinga bagizemo uruhare hamwe n’ikipe ye ushyirwa mu bikorwa.
- Chris Froome yifatanyije n’abakinnyi b’ikipe ya Bugesera y’abagore
- Ikibuga gitahwa ku mugaragaro
Nyuma yo gusoza icyiciro cya mbere (Phase ya mbere) yo kubaka iki kibuga, hazakurikiraho gutangiza ishuri ry’umukino w’amagare (Academy) hafi y’iki kibuga kiri mu karere ka Bugesera, nk’uko Sylvan Adams uyobora Israel Premier Tech yabitangaje.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mwiriwe neza uyu mukino nanjye ndawukunda ni fuzako mwamfasha nanjye nkaza nkawukina murugo ni gisenyi kandi turabashimira ko mwazanye umukino mwiza murwanda
Good bugesera district
Cyubatswe ahagana hehe? Ndavuga mu wuhe Umurenge, akagali?