Amakipe 83 ategerejwe mu Rwanda mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba
U Rwanda rugiye kwakira imikino ihuza abapolisi yo mu bihugu bya Afurika y’I Burasirazuba, izahuriza hamwe amakipe 83 mu mikino itandukanye
Guhera ku wa Kabiri tariki 21 kugera tariki 27/03/2023 hazabera irushanwa rihuza abapolisi yo mu bihugu bya Afurika y’I Burasirazuba no hagati, imikino izaba igiye gukinwa ku nshuro yayo ya kane.
U Rwanda ni ubwa mbere rugiye kwakira iyi mikino aho izahuriza hamwe amakipe aturutse mu bihugu umunani ari byo u Burundi, Ethiopia, Kenya, Sudan y’Amajyepfo, Sudan, Tanzania, Uganda ndetse n’u Rwanda ruzaba rwakiriye iyi mikino.
Ubwo iyi mikino yakinwaga bwa mbere yabereye muri Uganda mu mwaka wa 2017, 2018 ibera muri Tanzania, mu gihe mu mwaka wa 2019 ubwo iheruka kuba yabereye muri Kenya, nyuma iza guhagarara kubera COVID-19.
Mu marushanwa y’uyu mwaka hazakinwa imikino 13 izaba irimo amakipe 83, arimo 55 y’abagabo na 28 y’abagore. Imikino izakinwa ni ugusiganwa ku maguru (Athletics), Basketball, Boxing, Darts, Football, Handball, Judo, Karate, Netball, Shooting, Taekwondo, VolleyBall na Beach Volleyball.
Iyi mikino izabera ahantu harindwi hatandukanye harimo Kigali Pele Stadium ari naho hazabera ibirori byo gutangiza aya marushanwa, BK Arena hazanabera ibirori byo gusoza, Tuzza Inn Bugesera Motel, Hotel Hill Top, Stecol corporation, Lycée de Kigali, Notre Dame des Anges).
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, CP John Bosco Kabera yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira neza iyi mikino iba inafite intego zo kurwanya ibyaha byamubikiranya imipaka, anakangurira abanyarwanda kuzaza gushyigikira amakipe y’u Rwanda.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|