Nubwo amaze gukina imikino 10 ya shampiyona atarabona intsinzi n’imwe, umutoza wa Kiyovu Sport Kalisa François atarangaza ko ari nta gahunda afite yo kwegura ku mirimo ye, kuko yumva agishaka gukorera Kiyovu Sport.
Kuri uyu wa gatatu tariki 1/5/2013, Bayern Munich yabonye itike yo kwerekeza i Wembley ku mukino wa nyuma wa ‘UEFA Champions League’, nyuma yo gusezerera FC Barcelone iyitsinze ibitego 7-0 mu mikino ibiri.
Ikipe ya Real Madrid ntiyabashije kwishyura ibitego bine yari yatsinzwe na Dortmund mu mukino ubanza bituma ihita isezererwa mu irushanwa rya UEFA Champions League.
Nyuma yuko ikibuga cy’umupira cya Nyamata cyakinirwagaho n’ikipe ya Bugesera FC gifungiwe bigatuma iyo kipe ijya gukinira i Kigali, ubu muri ako karere harimo kubakwa ikibuga cy’umupira gishya giciriritse kuburyo kizaba cyuzuye bitarenze amezi atatu.
Umunyamabanga uhoraho w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasizuba (CECAFA), Nicholas Musonye yatangarije BBC tariki 29/04/2013 ko amarushanwa y’igikombe cya CECAFA y’uyu mwaka azabera mu Ntara ya Darfurmuri Sudani.
Ubwo Gicumbi FC yahuraga na Etoile de L’Est mu mukino wa ¼ cyirangiza cya Shampiyona y’umupira wamaguru mu cyiciro cya kabiri tariki 28/04/2013, umukino waje kugaragaramo imvururu zitewe n’abafana ndetse ziza kuzamo n’abakinnyi.
Nshimiyimana Eric watozaga APR FC nk’umutoza wungirije yamaze gusezera muri iyo kipe burundu ngo akaba agiye gushyira imbaraga mu ikipe y’igihugu Amavubi aherutse guhabwa ngo ayitoze nk’umutoza mukuru.
Gareth Bale, ukina ku ruhande ariko anasatira (Winger) mu ikipe ya Tottenham Hotspurs, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Bwongereza, anahabwa kandi n’igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri mutoya, mu muhango wabereye i London ku cyumweru tariki 28/04/2013.
Icyizere cya Rayon Sports cyo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka cyiyongereye ubwo yatsindaga Isonga igitego 1-0, mu gihe Police FC zihanganye yo yanganyije na AS Muhanga, ubu Rayon Sports ikaba irusha Police FC amanota atatu.
Ikipe ya Espoir FC n’abafana bayo bababajwe n’urupfu rwa nyina wa kapiteni wayo, Saidi Abed, rwamenyekenye mu mpera z’iki cyumweru.
Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Nova Bayama ku munota wa 90 w’umukino nicyo cyahesheje APR FC intsinzi imbere ya Kiyovu Sport mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera tariki 27/4/2013.
Umutoza wa APR FC Andreas Spier n’abakinnyi bayo bagambiriye gukura amanota atatu kuri Kiyovu Sport, ubwo ayo makipe aza kuba akina umukino wa shampiyona kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/04/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Umuryango World Vision washyikirije Diyoseze ya EAR Gahini mu karere ka Kayonza imipira 347 y’umukino wa Basket n’indi 277 y’umukino w’amaguru izifashishwa mu guhuza urubyiruko kugira ngo rukorerwe ubukangurambaga ku bintu bitandukanye.
Kapiteni wa Kiyovu Sports, Eric Serugaba, wari umaze amezi atatu n’igice adakina kubera imvune y’ukuguru kw’ubumoso, yamaze gukira ndetse azatangira imyitozo ku wa mbere w’icyumweru gitaha.
Umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sports n’Isonga FC kuri Stade ya Muhanga tariki 28/04/2013 wimuriwe kuri Stade Amahoro i Remera bisabwe n’ikipe ya Rayon Sports.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryafashe icyemezo cyo guhanisha Rutahizamu wa Liverpool Luis Suarez, kutazakina imikino 10, nyuma yo kuruma myugariro wa Chelsea Branislav Ivanovic ubwo ayo makipe yombi yakinaga mu mukino wa shampiyona wabaye tariki ya 21/4/2013, umukino ukarangira amakipe anganyije (...)
Intumwa zivuye mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) zageze mu Rwanda tariki 23/4/2013 zije kwigisha amakipe yo mu Rwanda ikoranabuhanga ryifashisha mu kugura, kugurisha abakinnyi no kubashakira ibyangombwa (licences).
Impuguke mu mikino wa Handball, Peter Hand Thumm, ukomoka mu Budage ari mu Rwanda akaba azamara ibyumweru bitatu yigisha umukino wa Handball abakinnyi bakiri batoya, akazanaha amahugurwa abatoza b’uwo mukino bazaturuka mu turere tw’igihugu.
Ikipe ya Bayern Munich izakira FC Barcelone mu mikino ya ½ cya champions league ku mugabane w’u Burayi kuri uyu wa 23 Mata 2013.
Ikipe z’u Rwanda mu bagabo no mu bagore mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) zabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi nyuma yo kwitwara neza akegukana imidari ya Zahabu na Bronze mu mikino nyafurika yasojwe tariki ya 21/4/2013 i Mombasa muri Kenya.
Bayigamba Robert wigeze kuba Minisitiri w’imikino mu Rwanda, ni we watorewe kuyobora Komite y’igihugu y’imikino Olympique (Comite National Olmpique et Sportif du Rwanda –CNOR), mu matora y’abagize komite nshya yabaye ku wa gatandatu tariki 20/04/2014.
Cardiff City yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premiership) nyuma yo kwegukana igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Burnley tariki 20/04/2013.
Ikipe ya Police FC ikomeje kotsa igitutu Rayon Sports nyuma yo kunyagira Etincelles ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wabereye kuri Stade umuganda i Rubavu ku cyumweru tariki 21/04/2013.
Rayon Sport yakomeje umuvuduko wo gushaka igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-1 bigoranye, mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 21 wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatandatu tariki 20/04/2013.
Umunyamabanga wa Kiyovu Sport Jean Marie Nsengiyumva aratanagza ko mu mukino wa shampiyona bakina na Rayon Sport kuri uyu wa Gatandatu tariki 20/4/2013 kuri Stade Amahoro, intego yabo ari ugutsinda, kuko bizatuma abakunda iyo kipe bongera kuyigirira icyizere no kugaruka ku kibuga.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu rwanda (FERWAFA) ryemeye ubusabe bw’ikipe ya Rayon sports bwo kwimura umukino wagombaga kuyihuza na Kiyovu Sports, uvanwa ku cyumweru ushyirwa kuri uyu wa gatandatu tariki 20/04/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Minisitiri w’imikino mu Rwanda, Protais Mitali, aratangaza ko Minisiteri ayobora na FERWAFA bafashe icyemezo cyo gusezerera Milutin Sredojevic Micho watozaga Amavubi, nyuma yo kubona ko adashobora kuzageza u Rwanda ku nshingano yari yihaye ndetse no ku cyerekezo cy’umupira w’u Rwanda muri rusange.
Minisiteri y’imikino n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bahaye Nshimiyimana Eric gutoza ikipe y’igihugu Amavubi akazungirizwa na Kayiranga Baptiste, nyuma yo gusezerera Umunya-Serbia Milutin Sredojevic ‘Micho’ kubera umusaruro muke.
Mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yabaye ku wa gatatu tariki 17/04/2013, ikipe ya AS Kigali na Bugesera FC ziyongereye amahirwe yo kuzajya muri ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda imikino yayo ibanza.
Umunya-Serbia, Milutin Sredojevic ‘Micho’, watozaga ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yasezerewe kuri ako kazi nyuma yo kugaragaza umusaruro muke mu marushanwa atandukanye ikipe y’igihugu yagiye yitabira kuva yahabwa akazi.