Umwana w’imyaka 12 yakoze akamashini gafasha abantu guhana intera birinda Covid-19

Umwana w’imyaka 12 y’amavuko witwa Keashon Harris wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakoze akamashini k’ikoranabuhanga yise ‘Social Awareness Machine’, gafasha abantu kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati yabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Keashon Harris
Keashon Harris

Kuri urwo rubuga bavuga ko ahazaza hafite abahanga mu byo kuvumbura ibintu bitandukanye, abahanga ndetse n’abayobozi bakomeye, inshingano z’abantu bakuru bahari muri iki gihe zikaba ari ukuzamura abato kugira ngo bakomeze gukora ibintu by’ikirenga.

Keashon Harris, ubu arafatwa nk’umwana ufite ubwenge budasanzwe (genius) kuko yashoboye gukora akamashini k’ikoranabuhanga gafasha abantu kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibyo kuvumbura k’uwo mwana byamenyekanye cyane kubera se umubyara washyize akavidewo ke ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize, bituma isi yose imenya ubuvumbuzi bw’uwo mwana.

Ako kamashini kitwa ‘S.A.M’ (Social Awareness Machine), gakozwe ku buryo iyo abantu begeranye batasize intera ikwiriye ya ‘six feet’ ni ukuvuga metero hafi ebyiri hagati yabo kajwigira, icyo gihe bakibuka ko bakwiye gutandukana kuko begeranye.

Iryo koranabuhanga rya Harris, ntirigaragaza ko ari umuhanga gusa, ahubwo ngo ryifitemo n’ubushobozi bwo kuba ryakiza ubuzima bw’abantu mu gihe nk’iki hariho icyorezo. Ikindi kandi ngo biragaragaza ko abana ari ahazaza heza mu kuvumbura udushya tujyana n’ikoranabuhanga.

Uwo mwana arangije ishuri ribanza rya ‘Montessori Charter School’, ubu ngo akaba azajya kwiga mu ishuri ryigenga rya ‘Luther Memorial Academy’ mu kwezi gutaha. Se yatangiye urubuga yise ‘GoFundMe page’ akusanya amafaranga kugira ngo umuhungu we Harris azige mu ishuri ryiza rishoboka.

Urwo rubuga yashyizeho rwageze ku ntego rwari rwashyiriweho yo gukusanya Amadolari ibihumbi icumi ( $10.000), iyo ntego iranarenga, bivuze ko Harris aziga neza mu ishuri ryigenga, agakomeza gutyaza ubwo buhanga bwe ndetse ngo akaba yanakomeza gukora ibintu bitangaza isi yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka