Impaka mu kureba Televiziyo: Ni nde ukwiye kuyiharira undi mu muryango?

Televiziyo ni igikoresho cyiza cyo mu rugo kijyanye n’iterambere, kirebwa n’abagize umuryango. Icyakora kijya giteza ubwumvikane buke ku guhitamo ibyo abantu bareba bitewe n’uko abayireba badakunda ibintu bimwe.

Muri ibyo harimo amakuru, filime z’uruhererekane, filime z’abana(cartoon), bikaba byateza kutumvikana kubera ko buri wese ashaka kureba icyo akunda.

Ikigo cy’abanya - Canada gihugura ku bijyanye n’itangazamakuru (Media Awareness Network), mu nkuru yacyo cyise ‘The good Thing About Television’ bavuga ko televiziyo ari ingenzi ikaba n’umwarimu mwiza ku bana bato igihe ikoreshejwe neza.

Iyo nkuru isobanura neza ko ishobora gufasha abana bakiri bato kugira icyerekezo cy’ubuzima ndetse ikabafasha kumva no gusobanukirwa ibibazo biri muri sosiyete.

Icyakora si ingenzi ku bana gusa, ahubwo n’abantu bakuru na bo hari ubumenyi n’amakuru bashobora kwiyungura bifashishije televiziyo.

Ni nde ushobora guharira undi?

Ibi ni bimwe rero abagize imiryango baganiriye na Kigali Today binyuze mu kiganiro cyaciye kuri KT Radio bavuze ku bijyanye na televiziyo mu ngo by’umwihariko abafite imwe baba bagomba gusangira.
Uwitwa Venuste yagize ati “Ku muntu ufite abana, televiziyo iharirwa abana kuko ari bo uba warayiguriye, uba uvuga uti reka ndeke kuriza abana.”

Uwitwa Justin wo mu Karere ka Rutsiro we yagize ati “Abana bagakwiye guharira ababyeyi. Impamvu mbyumva gutyo ni uko abana bakwiye guhabwa amasaha yo kureba televiziyo noneho n’ababyeyi babona umwanya wo kuyireba bakareba naho abana bakagira umwanya wo kuruhuka ndetse no gusubiramo amasomo.”

Mu bandi batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, barimo uwitwa Kwizera wavuze ati “Hari ahantu njyewe nzi neza hano ndi umugabo yabwiye umugore we ko atagomba kureba televiziyo. Ni ukuyireba ari uko umugabo ahari kandi bakareba ibyo ashaka. Umugore iyo amubwiye ati ‘shyiramo ikiganiro runaka’, ahita amubwira ati ‘ntabwo wayiguze, ni njye wayiguze.’ Ngo yaramubwiye ati ‘nukenera kuyireba uzigurire iyawe.”

Uwo mugabo afite abana ariko ngo ntiyemera ko bicarana n’ababyeyi ngo barebe televiziyo, ndetse ngo ntiyemera ko bacana televiziyo no mu gihe umugabo adahari kuko ngo ababonye yabicisha inkoni. Umugore na we ngo ntiyemererwa gucana televiziyo ku buryo bisaba ko ategereza umugabo kuko iyo aje ari we ufungura televiziyo.

Abatishimiye imibereho yabo ngo ni bo bareba televiziyo cyane

Ubushakashatsi bwo muri 2008 bwakozwe na John Robinson na Steven Martin bo muri Kaminuza ya Maryland muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko abantu batishimiye imibereho yabo bamara igihe kinini imbere ya television (ni ukuvuga igihe kirengaho 30%) ugereranyije n’abishimiye imibereho yabo.

Ubu bushakashatsi bwaje buvuguruza ubundi bwagaragazaga ko iyo umuntu ari kureba Televiziyo ari cyo gihe cya mbere agira cy’ibyishimo. Ashingiye kuri ubu bushakashatsi, Robinson avuga ko ibyo byishimo bifitanye isano no kuba imbata ya televiziyo, bikaba ari ibyishimo biba ari iby’akanya gato ariko biherekezwa n’agahinda no kwicuza kw’igihe kirekire.

Si byiza ko umwana muto areba televiziyo umwanya munini

Ubundi bushakashatsi bugaragaza ko kureba television uhereye ku myaka mito bigira ingaruka ku mikurire y’umwana. Izo ngaruka zirimo umubyibuho ukabije, gutinda kuvuga, ndetse no gutakaza ubushobozi bwo kwiga no kumenya ibintu bishya.

Ni ukuvuga amasaha menshi umwana amara yicaye imbere ya televiziyo atuma kenshi atinyagambura kubera ukuntu aba ashyize umutima ku byo areba, kandi kenshi bigaherekezwa no kurya cyane bikaba byamuviramo umubyibuho ukabije.

Umwana ureba televiziyo cyane akiri muto anatinda kuvuga bitewe n’uko aba atabona umwanya wo kuganira n’abandi bana cyangwa ababyeyi, kuko n’ubundi umwana yigira ururimi mu kiganiro agirana n’ababyeyi be cyangwa abandi bantu barimo n’abana bagenzi be.

Gutakaza ubushobozi bwo gufata no kumenya ibintu bishya kubera kureba televiziyo cyane, biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kugabanuka ko kwita ku bindi bintu, ndetse no kugabanuka k’ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi icyarimwe ku mwana, ibyo bita (Attention-deficit &hyperactivity disorder), ibi bigakurikirwa no kugabanuka kw’igipimo cy’ubwenge kizwi nka IQ.

Abana bareba televiziyo cyane kandi bashobora kugira ingorane zo gutangira kwiga bitewe n’uko baba batitaye ku barimu babo.
Ihuriro ry’abaganga bavura indwara z’abana muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, rivuga ko umwana uri munsi y’imyaka ibiri aba adakwiye kureba televiziyo, naho umwana w’imyaka ibiri gusubiza hejuru akaba adakwiye kuyireba igihe kirenze amasaha abiri ku munsi, kuko byagaragaye ko abana bayireba amasaha arenze ane ku munsi bakunze kugira ibibazo by’umubyibuho ukabije.

Aba kandi banagaragaza ko kureba televiziyo umwanya munini cyangwa gukora ibindi bintu bituma umara umwanya munini wicaye bishobora kugukururira indwara z’umutima, diyabete, indwara zifitanye isano no kwifunga kw’imitsi y’amaraso ndetse bikaba byagera no ku rupfu.

Televiziyo ni nziza kuko ituma tumenya ibibera hirya no hino, ndetse tukanayibonaho inkuru z’abantu bafite ibyo bagezeho twafataho urugero, ariko ibibi byayo biruta kure ibyiza tuyikurikiraho.

Ubushakashatsi bwinshi bukorwa muri iki gihe bugaragaza ko abantu bafite ikibazo cy’ubwigunge bashakira ubuhungiro kuri televiziyo. Bakora icyo twagereranya no kubaka umubano utari nyawo bibwira ko bari kugirana n’abantu bareba mu biganiro cyangwa filimi zitandukanye, ibyo bakabikora muri bo bumva ko bari kwigobotora ubwo bwigunge.

Abantu akenshi bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bareba kuri televiziyo, kandi ugasanga bamwe bagwa mu mutego wo gushaka gukora nk’ibyo babona mu biganiro bitandukanye bareba kuri televiziyo. Ubushakashatsi bugaragaza ko ibikorwa by’urugomo bica kuri televiziyo bigira ingaruka ku bantu bo mu byiciro byose by’imyaka.

Wowe usanga Televiziyo ikwiye kurebwa ite cyangwa ari nde ukwiye guharira undi kureba televiziyo mu bagize umuryango?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka