Hehe no kujugunya amatara yahiye
Tuyisenge Kagenza Moise utuye i Nyagatare akora amatara yahiye akongera kwaka kuburyo aho atuye nta tara rishya ngo barijugunye.
Tuyisenge avuga ko hashize amezi atandatu akora uwo murimo bya kinyamwuga. Ariko ngo mbere yaho yabikora mu buryo bwo gutera ibiraka.
Muri icyo gihe gito amaze awukora, ku kwezi yigenera umushahara w’ibihumbi 70RWf. Ariko ngo arateganya ko mu myaka ibiri iri imbere uwo mushahara azawukuba inshuro 10.
Akomeza avuga ko ibikorwa byo gutangiza umwuga we wo gukora amatara yahiye, yabitangije ibihumbi 250RWf none ubu ngo bigeze ku gaciro ka miliyoni 1.5RWf
Uko akora amatara yahiye
Tuyisenge ufite imyaka 25 y’amavuko avuga ko mu mwaka wa 2015 aribwo yashoje amasomo y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’ikoranabuhanga (ICT) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.
Amatara yahiye akora ni amwe amenyerewe mato arondereza umuriro. Avuga ariko ubundi itara ridashya ahubwo ngo hashya akuma karirinda gushya bita “Resistance” mu ndimi z’amahanga.
Avuga impamvu ayo matara akunze ‘gushya’ cyane ari uko yifitemo utwo twuma (resistance) tutaramba hagendewe ku mbaraga z’ingufu z’amashanyarazi.
Mu kubisobanura neza avuga ko ayo matara afite “resistance” nto hagendewe ku ngufu z’amashanyarazi. Ayo matara ngo afite “resistance” ya 0.5Ohm (urugero rwifashishwa mu gupima “resistance” mu mashanyarazi).
Kubera iyo mpamvu ngo bituma iyo umuriro ugiye, ugarukana imbaraga nyinshi ako kuma ka “resistance” kagashya.
Tuyisenge avuga ko itara akora ryahiye arishyiramo bene ako kuma ariko gafite “resistance” ya 5Ohm. Ibyo ngo bituma itara ridapfa gushya kubera ingufu z’amashanyarazi.
Nubwo ariko amaze amezi atandatu akora amatara bya kinyamwuga, ngo mbere akiga yabikoraga bidahoraho.
Kuburyo ngo itara yakoze muri ibyo bihe, rimaze imyaka ibiri ritarongera gushya. N’ayo akora muri ibi bihe nayo ngo ntawe uramubwira ko yongeye gushya.
Itara ryahiye arisanira 300RWf. Urizanye kurigurisha arimugurira ku 100RWf, yamara kurikora akarigurisha 500RWf mu gihe ubundi iriri ku isoko rishya rigura 600RWf.
Uko yatangiye gukora uwo mwuga
Tuyisenge yemeza ko akirangiza kaminuza yabonye atabaho ashakisha akazi. Yahise ngo ashakisha uburyo yashyira mu ngiro ibyo yize mu ishuri.
Agira ati “Jye numva urangije kaminua adakwiye gukorera uwo banganya amashuri wihangiye akazi ke. Ahubwo uwarangije kaminuza mwiza ni uhanga akazi ke agakoresha abafite amashuri ari munsi y’aye.”
Igitekerezo cyo gusana amatara yahiye, ngo yakigize agamije kuruhura abantu guhora abajya ku isoko kugura amatara.
Yemeza ko ngo hari igihe umuntu agura itara buri cyumweru kubera ko ryahiye bigatuma amafaranga yagashoye mu bindi byamwungura, agashirira mu kugura matara gusa.
Ati “Ndifuza ko gutunga umuriro bikwiye kuba igisubizo cyo kugira ubuzima bwiza aho kuwutunga ugakena.”
Uretse gusana amatara yahiye, Tuyisenge ngo afata mudasobwa zitagendanwa akazihinduramo televiziyo ariko ngo ntakibikora kenshi. Anakora kandi umurimo wo gusudira.
Akomeza avuga ko yigisha urubyiruko rwacikirije amashuri gusana amatara no gusudira buri wese akishyura ibihumbi 15RWf ku kwezi mu gihe cy’amezi atandatu.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
muduhe number ze
mutubabarire muduhe contact ze muraba mukoze
mwanga abimereye neza courage rata musore nta yo akora yihishe kdi ntawakura murugo rwe. we c arahirirwa? yihangiye umurimo nyine !kdi yize bishyura ndumva bimuvuna ko bimukosoma ajye agura irishya haruwo abihatira?
Ndasubiza uwiyise alias:ndakeka waba wumvise nabi.Ntabwo asimbura filament y’itara ngo yongeere résistance yayo.Ahubwo niba witegereza neza ariya matara twita économiques, afite aga carte électronique gatuma ryaka,icyo numva we asimbura,ni aka résistance kari kuri iyo carte akavanaho aka 0.5ohm kahiye akagasimbuza aka 5ohm.Ntabwo asimbura filament kuko ntabwo ari ampoule isanzwe.Murakoze.
Ndasubiza uwiyise alias:ndakeka waba wumvise nabi.Ntabwo asimbura filament y’itara ngo yongeere résistance yayo.Ahubwo niba witegereza neza ariya matara twita économiques, afite aga carte électronique gatuma ryaka,icyo numva we asimbura,ni aka résistance kari kuri iyo carte akavanaho aka 0.5ohm kahiye akagasimbuza aka 5ohm.Ntabwo asimbura filament kuko ntabwo ari ampoule isanzwe.Murakoze.
Uwomusore nakomerezaho azatangenimeroze adusangize ubwobumenyi asantesana
ibyo Tuyisenge akora ntabwo twabishyigikira kuko iyo afashe filament ya 0.5 Ohm akayisimbuza iya 5 ohms aba yishe gahunda ya Leta yo gukoresha umuriro mukeya, kuko icyo gihe uko resistance aba ayikubye inshuro 10 numuriro itara rikoresha aba awukubye icumi ( power consumption P=VI or Power loss = R X I2 (current squared) icyo gihe nama faranga umuturage yishyuraga umuriro akaba ayakubye inshulo 10, nonesubwo agashya kari he he? ibyo bizwi nabenshi ariko ntibabikoze kubera izo factors zose nkubwiye @ Tuyisenge, nonesubwo usobanurira abugurisha ayo matara ibyo byose?
Ahubwo naduhe contact ze
Uwo musore afite ubuhanga pe?,aliko byaba byiza aduhaye tel. Nember ye tukabasha kuvugana.
Ese ubwo iyo ashyizemo resistance nini, itara riguma gutwara umuriro nkuwo ryatwaraga mbere? Icyo azakidusobanurire.