Aterwa ishema n’uko yavumbuye ikoranabuhanga rya Speed Governor

Rukundo Jean Pierre uhagarariye sosiyete BENO HOLDINGS, avuga ko aterwa ishema no kuba ari we wagejeje bwa mbere mu Rwanda ikoranabuhanga ry’Akagabanyamuvuduko (Speed Governor) yifashishwa mu binyabiziga hagamijwe kugendera ku muvuduko wagenwe.

Rukundo Jean Pierre wavumbuye ikoranabuhanga rigabanya umuvuduko rya Speed Governor
Rukundo Jean Pierre wavumbuye ikoranabuhanga rigabanya umuvuduko rya Speed Governor

Uwo mugabo yabivugiye muri sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, mu muhango wo kumurika umushinga w’irindi koranabuhanga rishya ndangacyerekezo rigiye kwifashishwa ku batwara abantu n’ibintu ku magare.

Ubwo yagaragazaga iryo koranabuhanga ndangacyerekezo avuga ko ari iryo yavumbuye, yagarutse no ku kagabanyamuvuduko kazwi ku izina rya Speed Governor gakoreshwa mu modoka. Avuga ko na yo ari we wayigejeje mu Rwanda bwa mbere, aho yasabye abatwara abantu ku magare kwizera iryo koranabuhanga ndangacyerekezo rizajya ryerekana aho umunyonzi ashaka gukatira ava mu muhanda ajya mu wundi no mu gihe ashaka guhagarara.

Yavuze ko kuba ari we wagejeje mu Rwanda Speed Governor, ari ubumenyi yakuye mu mahanga ubwo yabaga yagiye mu ngendoshuri.

Yagize ati “Natangiye mu mpera za 2014 ntekereza ku ikoranabuhanga ryakoreshwa kugira ngo turebe ko twagabanya impanuka, ngeze mu bihugu binyuranye birimo Kenya no mu bindi bihugu by’i Burayi nsanga bakoresha uburyo bwo kugabanya impanuka ziterwa n’ibinyabiziga, ariko nsanga twe nk’Abanyarwanda nk’umwihariko wacu dushobora kugira icyo duhinduraho kandi kigafasha igihugu muri za mpanuka zabaga za buri munsi.

Akomeza agira ati “Nibwo nicaye ndashakisha, ku bw’amahirwe nsanga igihugu cyacu kiri kwiga umushinga wo gukumira impanuka nsanga ujyanye n’ibitekerezo nari nungutse, turahura turicara twese mbagezaho iryo koranabuhanga nungukiye hanze, mu mwaka wa 2015 Speed Governor iba itangiye gukoreshwa”.

Avuga ko icyo gitekerezo yagize cya Speed Governor ari kimwe mu byo yishimira nk’umusanzu yatanze ku gihugu cye asaba buri wese Leta ituma mu butumwa kugenda afite intego yo kureba ibyagirira igihugu akamaro, aho kujyanwa no gutembera.

Ati “Biranezeza, nk’uko Perezida wa Repubulika ahora abivuga u Rwanda ni urwacu. Uko agakorwa ukoze kaba kangana kose, iyo ushyize itafari ku gihugu cyawe nawe wumva ko hari icyo wakoze bikagutera ishema, aho ugenda mu byo uvuga mu byo ukora, nawe koko wumva ko hari agaciro ubwawe urimo kwiha kandi uha igihugu cyawe. Nta muntu ukwiye kujya mu butumwa mu mahanga ngo atahe nk’uko yagiye, ni byiza ko yakurayo ikintu cyagirira igihugu akamaro”.

Icyo abagenzi n’abashoferi batangaza kuri ako Kagabanyamuvuduko

Bamwe mu bagenzi n’abashoferi baganiriye na Kigali Today muri gare ya Musanze, mu bitekerezo binyuranye batanze, bagiye bagaragaza ko Speed Governor yabagiriye akamaro kuko yabarinze impanuka, ibafasha no kugenda bitonze ku muvuduko wagenwe.

Umwe mu bagenzi witwa Mukeshimana Gloria agira ati “Speed Governor yadufashije kugenda twizeye umutekano wo mu muhanda, kuko uba uvuga uti ntabwo imodoka yiruka ngo irenze urugero. Mbese yakemuye ikibazo cy’impanuka mu muhanda. Mbere twabanje kujya dukererwa mu kazi, ariko ubu tumaze no kubimenyera, iyo ufite gahunda yihuta urazinduka”.

Undi mugenzi witwa Syrverie Zirarushya ati “Ubu mvuye i Rubavu ngiye i Kigali, kandi amasaha nayabaze neza ntabwo nkererwa. Kugenda gake nta kibazo kirimo kuko umuntu aba yizeye umutekano, umugenzi ni we ugira ikosa mu gukererwa kwe. Ubu impanuka zaragabanutse, n’izibaye ziterwa n’uburangare bw’abashoferi”.

Umushoferi witwa Kabego Edouard na we aremeranya n’abagenzi ku kamaro ka Speed Governor mu mutekano wo mu muhanda, aho yemeza ko aho akagabanyamuvuduko kaziye byagabanyije impanuka zo mu muhanda, ndetse n’abashoferi ubwabo bakira umunaniro bagiraga, ubwo bakoraga ingendo ku muvuduko ukabije.

Ati “Ubu dusigaye tugenda neza nta mpanuka nyinshi zikiba kubera ko umuvuduko bawugabanyije, n’umunaniro twajyaga tugira nk’abashoferi ntukibaho. Byabanje kutugoramo gakeya kugendera kuri uwo muvuduko, ariko twageze aho turamenyera dusanga ni gahunda nziza. Uko wakora impanuka ugendera ku muvuduko wa 60 ku isaha, ntabwo ari kimwe n’uko waba ugendera mu 100 cyangwa 120”.

Avuga ko na ba nyiri imodoka babyungukiyemo, kuko imodoka zabo zihorana ubuzima ntizisaze vuba nk’uko byahoze ubwo bagenderaga ku muvuduko ukabije.

Icyo Polisi ivuga ku kamaro ka Speed Governor

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari byinshi Abanyarwanda bishimira ku ikoreshwa rya Speed Governor, kuko ngo byagabanyije umuvuduko ukabije wazaga ku isonga mu gutera impanuka, aho zimwe muri zo zagiye zitwara ubuzima bw’abantu benshi.

Avuga ko iyo gahunda ikiza, bamwe mu bashoferi bagiye bahanirwa kwangiza ako kagabanyamuvuduko aho byatangiye bahanishwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, kuva muri Nzeri 2019 amande akaba yarazamuwe akagera ku bihumbi 200.

CP Kabera arabwira Abanyarwanda ko muri iki gihe umutekano wo mu muhanda wifashe neza agira ati “Mwakwishimira ko abantu bakoraga impanuka kubera ubusinzi, kwangiza Akagabanyamuvuduko, kuvugira kuri telefoni byagabanutse.Turishimira ko gahunda ya Gerayo Amahoro, igamije gukangurira Abanyarwanda ibigomba kwirindwa n’ibigomba gukorwa ngo hakumirwe impanuka zo mu muhanda Abaturarwanda bayihaye agaciro bakayigira iyabo”.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji, aherutse gusobanura ko mu mwaka wa 2019 hagaragaye impanuka 4,661, mu gihe umwaka wa 2018 wagaragayemo impanuka 5,611.

Ngo kuba mu mwaka umwe harabayeho igabanuka ry’impanuka ringana na 17% ko ari imbaraga Polisi yashyize muri gahunda ya Gerayo Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hhhh ariko murasetsa pe. Muvuge neza uruharerwe kuri speed govern! Kugeza no kuvumbura biratandukanye cyane we yakoze iki muri nose?

Kaka yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Niba Jean Pierre yari mubari bagize iyo TC yashizeho iyo standard yatubwira.

Mark Bagabe yanditse ku itariki ya: 21-03-2020  →  Musubize

Ibintu bijye bivugwa uko biri ntagukabya ntakwirarira Yayigejeje mu Rwanda cyangwa niwe wayivumbuye !!!!

gakuba yanditse ku itariki ya: 21-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka