Abana bari hagati y’imyaka 5 na 12 barimo kwiga gukora Robots
Kompanyi yitwa Sakura Group irimo kwigisha abana bato bafite imyaka y’amavuko iri hagati y’itanu na cumi n’ibiri gukora za Porogaramu na za Robots bakiri bato (Programming and Robotics at Early Age), bikaba bikorwa mu rwego rwo gutoza abana kwifashisha ibyo biga, bakabiheraho bashaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo mu buzima.
Antoine Mutsinzi uyobora ikompanyi yigenga ariko ikorera muri Sakura Group avuga ko igitekerezo cyaturutse ku kureba amasomo abana biga ndetse n’ibibazo abantu bahura na byo ugasanga hakenewe ubundi buryo bwo guha abana amahirwe yo kubasha gukoresha ibyo biga bagasubiza ibibazo bahura na byo mu buzima busanzwe.
Muri Laboratwari bashyizemo amasomo yo kwigisha abana gukora za porogaramu na za robots bakiri bato, bigakorwa biciye mu mushinga ‘Rwanda Future Education Laboratory’.
Ibi ngo bizafasha abana kuvumbura bakiri bato kuko baba bagifite n’amatsiko yo kumenya ibintu byinshi uko bikora n’uko bikorwa.
Ni byo Mutsinzi asobanura ati “Urugero umwana abona ukanze ku rukuta itara rikaka akibaza uko bigenze, wajya muri hoteli watega ikiganza aho bakarabira akabona amazi arifunguye na byo bikamuyobera. Natwe bakuru hari abibaza uko biba bigenze.”
“Rero aho isi igeze n’aho ikinyejana kigeze ni ukuvuga ngo ni iki twakora kugira ngo tworohereze abantu mu byo bakora, ndetse abantu babone n’ibindi bikora mu buryo bworoshye ibyo bakoraga bibagoye. Nibwo rero hajeho za Robotics usanga zikora ibyo umuntu yagombye gukora. Twebwe abantu dusigara dutekereza icyo twazitegeka zikaba ari cyo zikora.”
Ati “Ni cyo rero dufasha abana bari hano, bazagira amahirwe yo kwisanzura kuri Robots basobanukirwe n’imikorere ya za Porogaramu zitandukanye.”
Mutsinzi Antoine avuga ko bafite ikompanyi y’Abayapani bakorana, abo Bayapani bakaba baratanze imashini yifashishwa mu gukora za porogaramu. Iyo mashini ifasha by’umwihariko abana bato gutangira kwimenyereza ibijyanye no gukora izo Porogaramu z’ikoranabuhanga.
Mutsinzi avuga ko mu byo bamaze gukora harimo amatara ayobora abagenzi bava mu byerekezo bitandukanye akagenda aha uburenganzira abaturutse mu cyerekezo runaka gutambuka, abandi bagahagarara (Traffic Lights).
Ati “Ariya matara iyo umuntu wese ayagezeho yibaza niba hari umuntu urimo kuyacana akanayazimya. Nyamara si ko bimeze ahubwo ni porogaramu iba yarakozwe ituma ayo matara yaka akanazima akurikije amasegonda bayahaye.”
Ati “Ikindi kintu twakoze ni uburyo butuma amazi ari mu ijerekani ugenda ugashyiraho intoki, ijerekani igahita imenya ko ushaka gukaraba, amazi agahita yifungura. Ibyo byose rero dutekereza ko bizafasha umwana gutekereza byimbitse akavuga ati “Jyewe ni iki nakora?”
Mutsinzi asobanura ko bafasha abana kuvumbura amatsiko yabo, bakaba bagira ubumenyi bw’ibanze bwabafasha guhanga udushya mu bihe byabo biri imbere. Babafasha kandi kugira ngo imibare na siyansi, n’ibindi biga bizabagirire akamaro bibafashe gukemura ibibazo bahura na byo mu buzima busanzwe.
Ku ikubitiro abana bigishije ubwo bumenyi ni abana icumi bo ku ishuri rya Cyahafi (GS Cyahafi). Mutsinzi asobanura ko impamvu bafashe abana bo mu mashuri ya Leta ari uko abantu bamwe bajya bayasuzugura, nyamara bikaba byaragaragaye ko n’abiga mu mashuri ya Leta bafite ubushobozi bwo kwiga ibintu bikomeye kandi bakabimenya.
Ubumenyi babaha kandi ngo bubafasha kumva mu buryo bworoshye amasomo y’imibare na Siyansi mu mashuri yabo baba basanzwe bigamo.
Kuri ubu iyo kompanyi iyoborwa na Mutsinzi Antoine ifite icyiciro cy’abana 20 bagiye kumarana na yo iminsi 15 babigisha. Iyo kompanyi iteganya kuzafata ikindi cyiciro mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa mbere muri 2020.
Iki cyiciro ni icy’abana bazajya boherezwa n’ababyeyi, aho umwana azajya yishyurirwa amafaranga ibihumbi bitanu ku isomo ry’amasaha atatu.
Bateganya ko ubumenyi buhagije umunyeshuri ashobora kubwiga mu masaha 75 ni ukuvuga inshuro 25 umwana abaye yiga amasaha atatu ku nshuro imwe.
Mutsinzi yifashishije urundi rugero kugira ngo asobanure byimbitse uko bafasha abo bana gutekereza uburyo bwo kubona ibisubizo by’ibibazo bahura na byo mu buzima.
Ati “Urundi rugero ni nk’igihe umwana arimo gusubiramo amasomo, akananirwa agasinzira itara ririmo kwaka akibagirwa kurizimya, ashobora gutekereza ati nakora iki kugira ngo niba naniwe nsinziriye itara ryibwirize rizime ntaryama ryaka? Icyo ni kimwe mu bibazo bahura na byo. Dutekereza ko bazakora byinshi kurenza ibyo dutekereza. Dufite abahanga ku buryo umwana uzajya uzana igitekerezo bazajya bamufasha kucyitaho, kugiteza imbere no kugikurikirana.”
Undi mushinga bateganya ko abana bazakora ni uwo gushyiraho impuruza (Alarm) ku buryo niba hari ikintu ugomba gutangira gukora mu gihe runaka, ya mpuruza igasakuza, bityo igihe wihaye ugahita umenya ko kigeze.
Batangiriye ibikorwa byo kwigisha abo bana mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ariko barateganya kwimukira mu Karere ka Kicukiro, ahantu hagutse ho kwigishiriza abo bana ku buryo ngo hazaba hafite ubushobozi bwo kwakira abana 180 ku munsi mu bihe bitandukanye.
Barateganya kandi gutangirira muri Kigali, nyuma bakazagera no mu ntara kugira ngo bahe Abanyarwanda amahirwe.
Bateganya no kuzakora ubushakashatsi kugira ngo barebe uko umwana bahuguye ubumenyi yahakuye icyo bubumarira mu kwiga neza imibare na siyansi.
Umwe muri abo bana witwa Manzi Edouard wiga ku ishuri rya Cyahafi (GS Cyahafi) mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ashimira ikompanyi ya Sakura Group kuko yabazaniye ibikoresho bareberaho, noneho na bo bakiga uburyo bakwikorera Robot ikaba yabasha kugenda, bakanayibwira ngo igaruke ikabikora.
Ashima n’imashini babazaniye bifashisha mu gukora za porogaramu zituma bategeka nk’itara rikaka mu gihe runaka, igihe bateganyije cyashira rikongera rikazima.
Uwo munyeshuri Manzi ati “Inzozi zanjye numva ari ukwikorera Robot yanjye abantu bakayimenya kuko Robot ushobora kuyitegeka ikagenda ikakuzanira ibintu, ikabigukorera mu gihe gito kandi bitaguhenze.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
None iyo company ihugura Abana igihe bihaye cyarangira bakabasezerera??? Byaba ari byiza cyane bakomeje kubakurikirana na nyuma y’amasomo. None ntago bajya bakira abarengeje imyaka 12??? Mutubwire natwe turabishaka!!!!