USA: Ku myaka 14, yagaragaje uko hazigamwa amamiliyoni y’amadorari

Suvir Mirchandani w’imyaka 14, yagaragaje ko hifashishijwe inyuguti zo mu bwoko bwa Garamond, igihugu cye cyazigama miriyoni 136 z’amadorari zagendaga mu gucapa (print/imprimer).

Ajya kuvumbura ibingibi, Suvir Mirchandani wiga kuri koreji Dorseyville y’i Pittsburgh ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangiye ari gushakisha icyatuma ikigo yigaho kibasha kugabanya amafaranga gikoresha mu ngengo y’imari yacyo.

Kubera ko n’ubusanzwe akunda kurengera ibidukikije, ngo yatangiye gutekereza icyatuma umuti wifashishwa mu gucapa (imprimer/print) ugabanuka.

Ngo yaratekereje ati “n’ubwo kuva mu myaka yashize gucapa byagiye bigabanurwa, n’ubundi ibicapwa biracyari byinshi. Kongera kubigabanya hahindurwa inyuguti zifashishwa mu kwandika, bishobora gutuma habaho kuzigama ku buryo bugaragara.”

Arongera ati “umuti wifashishwa mu gucapa uhenda kurusha imibavu bingana inshuro ebyiri. Ese ni ubuhe bwoko bw’inyuguti bwakwifashishwa kugira ngo uyu muti ugabanuke?”

Ngo yifashishije rero porogaramu ya mudasobwa yitwa APFill® Ink Coverage ifasha mu gupima ingano y’umuti wifashishwa mu gucapa buri nyuguti, yarebye umuti ugenda kuri e, t, a, o na r, zanditse muri Garamond, Times New Roman, Century Gothic ndetse na Comic Sans.

Ubu bushakashatsi bwamufashije kubona ko hifashishijwe Garamond, byagabanyaho 24% ku madorari ikigo cye cyifashisha mu ngengo y’imari yacyo, iri janisha rikaba ringana n’amadorari ibihumbi 21 ku mwaka.

Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr ivuga ko inkuru kuri ubu bushakashatsi yatangajwe mu gitangazamakuru Journal for Emerging Investigators, yatumye Suvir Mirchandani asabwa kwerekeza ubushakashatsi bwe kuri General Service Administration.

Yasanze izi serivisi ziramutse zifashishije inyuguti zo mu bwoko bwa Garamond zazigama miriyoni 136 yatangwaga mu kugura umuti wifashishwa mu gucapa, ni ukuvuga hafi miriyoni 100 z’amayero. Kuru bu, ngo Leta zunze ubumwe za Amerika zikoresha miriyoni 467 z’amadorari mu gucapa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka