U Rwanda ruzahagararirwa n’amakompanyi ya ICT 10 muri Startup World

U Rwanda ruzahagararirwa n’amakompanyi 10 akizamuka, atanga icyizere mu ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), azitabira amarushanwa yateguwe n’umuryango Startup World ufasha amakompanyi nk’ayo akiri mato kugira ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Aya makompanyi yiganjemo amashya n’andi yagiye atsindira ibihembo bitandukanye nka HeHe Ltd iherutse kwegukana igihembo cya Inspire Africa.

Ayo marushanwa azabera mu mijyi 36 itandukanye y’isi harimo na Kigali ni umwanya mwiza wo kwimenyakanisha no kumenyesha ibikorwa by’aya makompanyi aba atazwi nyamara afite udushya; nk’uko bitangazwa n’umwe mu bafite kompanyi ya Go Ltd yatoranyijwe kuzayitabira.

Dioscore Shikama, umuyobozi wa Go Ltd avuga ko yishimiye gutanga igitekerezo cye kikazahangana n’ibindi ku rwego mpuzamahanga, kuko uretse kumuha ubunararibonye agashya (application) afite kazafasha Abanyarwanda benshi bakoresha telefoni zigendanwa.

Ati: “Nta kuntu utakwishimira kumva ko kompanyi yawe iri muri 50 za mbere ku isi zitanga icyizere; kuri iki gihe urubyiruko rwinshi rufite ubushake bwo kwihangira umurimo ariko bose siko babigeraho. Agashyaka kanjye karamutse gatsinze uretse guhesha igihugu cyanjye ishema nkanafasha n’Abanyarwanda”.

Nubwo atatangaje ako gashya, Shikama avuga ko niyo katatsinda azakomeza gukora uko ashoboye kose kugira ngo afashe Abanyarwanda benshi gukoresha serivisi batavunitse, yifashishije ubuhanga bwe muri tekinoloji.

Kompanyi zo mu Rwanda zatoranyijwe nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Startup, ni Go Ltd, HeHe Ltd, Campusolve, Zilencio Creativo, TorQue, M-AHWIII , Plusgreen Online, OSCA Connect, Guhaha na Binary Logic.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka