Rugarika: Yakoze ingufu z’amashanyarazi ashobora gucana amatara 700

Hagenimana Maritini, utuye muri santeri ya Rugarika, mu kagari Nyarubuye, mu karere ka Kamonyi; yakoze ingufu zitanga umuriro w’amashanyarazi, ushobora gucana amatara 700.

Hagenimana avuga ko kuri ubu acanira inzu zigera kuri 34, harimo iz’ubucuruzi, utubari ndetse inzu zo kogosheramo ebyiri. Ngo ingufu akoresha zitangwa n’icyuma gisya yabangikanyije n’imashini itanga umuriro yitwa “Alternateur”.

Abawukoresha, bavuga ko uyu mugabo yakuye santeri ya bo mu bwigunge mu gihe bataragerwaho n’umuriro wa EWSA.

Asobanura ko yatsa icyuma gisya aba yashyizemo mazutu, cyikikaraga inshuro 220, kigatera ingufu muri Alternateur maze amashanyarazi akaboneka. Ku munsi akoresha litiro eshanu za mazutu, zifite agaciro k’amafaranga 5500.

Uyu mushinga wa Maritini, ngo amaze igihe cy’amezi ane awutangiye, abacana mu ngo no mu tubari bamwishyura amafaranga 2000 ku kwezi, naho abafite inzu zo kogosha bamwishyura 3000 ku munsi.

Abatuye santeri ya Rugarika, batangaza ko umuriro wa Maritini wabakuye mu bwigunge, kandi ubafasha kujyana n’ibihe.

Uzamukunda Victoria ufite akabari, ahamya ko mbere mu kabari ke habaga ubwigunge. ku bw’umuriro wa Martini abakiriya bareba television kandi n’iyo umugoroba ugeze nta kibazo cy’urumuri.

Hagenimana Maritini acanira amazu 34 ku Rugarika.
Hagenimana Maritini acanira amazu 34 ku Rugarika.

Mushimiyimana Antoine w’umwogoshi, avuga ko uwo muriro wamworohereje mu kazi. Ngo mbere yakoreshaga moteri ya lisansi yamutwaraga byibuze amafaranga 6000 buri munsi, kuri ubu yishyura Martini 1/2 cy’ayo yatangaga, kandi n’ibibazo yahuraga nabyo byo gukoresha moteri ntagihura nabyo.

Uyu muriro kandi ngo ufasha mu kubungabunga umutekano muri santeri ya Rugarika. Ntaganzwa John, Inkeragutabara ihacunga umutekano, atangaza ko amashanyarazi yagabanyije urugomo ku Rugarika kuko mu masaha y’umugoroba haba habona, bitandukanye na mbere habaga abanyarugomo bitwikiraga umwijima.

Mu gihe Hagenimana Maritini avuga ko umuriro we ushobora gucana amatara 700, kuri ubu abacana bose bakoresha agera kuri 70 n’aho bacomeka (prises) 30, ngo bamwe mu Banyarugarika ntibakoresha umuriro we, kuko bategereje ko EWSA izageza amashanyarazi muri iyo santeri.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ku munsi akoresha litiro eshanu za mazutu, zifite agaciro k’amafaranga 5500. ubwo kukwezi ni 165.000 kandi abacana mu ngo no mu tubari bamwishyura amafaranga 2000 ku kwezi, naho abafite inzu zo kogosha bamwishyura 3000 ku munsi. moyen ni 2500 ku rugo ingo 34 ubwo ni 85.000 ku kwezi

ubwo yongeraho 80000 ngo babone mazutu

Martin ni umuterankunga mwiza cyokora uyu mushinga ntuzaramba kereka niba iyi mibare mbona batubeshye ahubwo inama nziza namuha ni yakangurira abandi baturage bakaba benshi bityo uwo mushinga ntuzacike inte
murakoze

GG yanditse ku itariki ya: 30-01-2017  →  Musubize

Natwe twakoze akagomero Garonne k’amashanyarazi nyumama toi kurangiza amashuri yisumbuye.muri e.t.o gatumba .ubu nkoresha akagezi la musarara kari mu murenge wa shyira akarere la nyabihu.
Ncanira centre ta bihembe, nkoresha alternateur ya kw 5 nvana umutiro muri m 800 ,nifuza gukorera muri ako kagezi utundi tugomero tungana n’ako dutanu. Uwakenera wese kugira icyo ambaza yaterefona 0788523402/0728400902/0738523402.

ndayambaje evariste yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

uyu mugabo afite umushinga usobanutse pe!abafite ibikorwa remezo mu nshingano zabo nibamufashe dore ko n’umuriro wa EWSA mbona uboneka nabi kandi uyu muriro we ntuhenze.

Claudine yanditse ku itariki ya: 31-03-2013  →  Musubize

Uyu muntu azi ubwenge, akwiye kuba yabyazwa umusaruro. Ikibazo tujya tugira muri Africa ni uko umuntu iyo bigaragaye ko hari ubuhanga azwiho tudakunda kumuzamura, ngo atere imbere mu buhanga bwe. Ababishinzwe bagerageze bamufashe, dore dusanzwe rwifitiye n’ikibazo cy’umuriro.

mfizi yanditse ku itariki ya: 30-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka