Millicom yaguze ububasha bwo kugenzura itangwa ry’amafaranga mu mabanki mu Rwanda

Millicom, Isosiyete ifite ikigo cy’itumanaho cya Tigo yamaze kwegukana ububasha bwo kugenzura ihanahana ry’amafaranga hagati y’amabanki akorera mu Rwanda no mu bakiliya b’ayo mabanki hakoreshejwe ATM mu Rwanda.

Imikorere yo guhanahana amafaranga hagati y’amabanki yo mu Rwanda yari isanzwe iri mu maboko y’ikigo Rwanda-RSwitch cyagenzurwaga n’isosiyeti y’Abadage. Ubu ariko iby’iyo mikorere mu mabanki yo mu Rwanda Tigo yamaze kubyegukana ku kayabo k’amadolari ya Amerika miliyoni 6.5 (amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari enye na miliyoni Magana indwi).

Ibi byagezweho mu mugoroba wo kuwa 09/06/2014 ubwo isosiyeti Millicom ikoresha Tigo yegukanaga African Development Corporation AG. Millicom ifite icyicaro muri Suwedi niyo yabyaye ikigo Tigo cyizwi cyane mu bucuruzi bw’itumanaho n’ikoranabuhanga.

Umuvugizi wa Tigo mu Rwanda, Pierre Kayitana, yabwiye Kigali Today ko Millicom yaguze Rwanda-RSwitch kuko ba nyirayo bari bamaze kubona muri Tigo ubunararibonye mu gukoresha ikoranabuhanga no kuriteza imbere, kandi Tigo imaze no gushinga ibirindiro bihamye mu bijyanye n’imari n’amafaranga.

Ibi ngo Tigo yamaze kubigeraho ubwo serivisi zayo bita Tigo Cash mu Rwanda zamaraga kwemerwa ko zikora neza kandi Tigo Cash ikaba iya mbere ku isi mu gufasha abayikoresha kuba bakohererezanya amafaranga no mu bindi bihugu hakoreshejwe gusa telefoni.

Iyi serivisi ngo ni iya mbere ku isi aho abantu bohererezanya amafaranga kuri telefoni kandi uyohererejwe agahita ayabona atanyuze kuri banki kandi mu gaciro k’amafaranga yo mu gihugu cye.

Umuyobozi wa Tigo mu Rwanda, Tongai Maramba.
Umuyobozi wa Tigo mu Rwanda, Tongai Maramba.

Kayitana aravuga ko iyi serivisi nshya yo gucunga iby’amafaranga hagati y’amabanki nabyo bibaye ubwa mbere ku isi byegukanwa n’ikigo cy’itumanaho ariko ngo Tigo iri kubigeraho kuko inzobere mu ikoranabuhanga n’imicungire y’imari n’amafaranga zamaze kugenzura ubunararibonye bwa Tigo.

Ku bw’iyi mikorere ngo Tigo igiye kuzamura imikorere y’uburyo abantu bakoresha amafaranga yabo, ubu ngo bikaba bigiye korohera Abaturarwanda kujya bakoresha amafaranga yabo ari muri banki, bakaba bayageraho bakanayakoresha uko bashaka bakoresheje telefoni batagombye kujya ku mirongo ya banki ndetse no gucyemura iby’imikorere y’amakarita ya ATM akoreshwa abantu babikuza amafaranga ku byuma bitanga amafaranga.

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, nibwo Tigo yatangije bwa mbere ku isi uburyo bwo kohererezanya amafaranga ku bakoresha umurongo wa Tigo batuye mu bihugu bitandukanye kandi buri muntu akayakira mu ifaranga ryo mu gihugu cye kandi akayabona mu buryo nk’ubwo abatuye mu Rwanda babonamo amafaranga kuri Tigo Cash.

Tongai Maramba uyobora Tigo yavuze ko bagiye kuvugurura cyane imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri serivisi za banki mu Rwanda, hakazazamo gukoresha cyane ikoranabuhanga na telefoni kurusha uko abantu bakoreshaga impapuro banatora imirongo kuri banki.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka