Iyo ari mu kazi k’ubunyonzi yumva indirimbo akoresheje interineti

Umusore witwa Maniriho Yassin utwara abagenzi ku igare mu karere ka Musanze avuga ko yiyumvira indirimbo akura kuri interineti akoresheje telefoni ye igendanwa, bityo ngo bigatuma atananirwa nyamara akazi akora gasaba imbaraga nyinshi.

Uyu musore utuye mu kagali ka Ruhengeri umurenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze, avuga ko ubwo yari ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye atabashije kuwurangiza bitewe no kubura ubushobozi.

Ati : «Mu 2011 narigaga ndetse ndi umuhanga, gusa mbura ubushobozi biba ngombwa ko ntangira gushaka ikizantunga mu bihe biri imbere. Ni uko nisanze mu bunyonzi ».

Maniriho ufite imyaka 20 y’amavuko, atandukanye na bagenzi be mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko aho akorera i Yaounde mu kagali ka Ruhengeri, niwe gusa ushobora gukoresha interineti.

Ibi rero ngo abiterwa n’uko yabashije gukurikira igihe yari mu ishuri, bityo isomo ry’ikoranabuhanga yakundaga cyane rituma abasha gusoma amakuru ku mbuga zitangaza amakuru mu Rwanda na Kigalitoday irimo.

Uyu musore akunda interineti cyane, aho ari hose aba ari kuyikoresha.
Uyu musore akunda interineti cyane, aho ari hose aba ari kuyikoresha.

Ati : «Interineti ni nziza, ituma mbasha kumenya amakuru yose mu gihe ntegereje ko hari umugenzi uza ngo mutware. Byongeye indirimbo yose yasohotse kandi nziza mba nyifite, nyikuye ku rubuga rwitwa waptrick.com hagenda amafaranga macye cyane. Gusa kubona indirimbo zo mu Rwanda byo bitwara menshi».

Biturutse ku cyongereza giciriritse azi, Maniriho avuga ko abasha no gusoma amakuru ku mbuga mpuzamahanga, akamenya ibibera ahandi. Kimwe n’urundi rubyiruko rujyendana n’ibigezweho, nawe imbuga nkoranyambaga arazikoresha.
Ati : «Ubu nkoresha facebook buri munsi. Mfite na twitter account gusa yo ntabwo ndasobanukirwa n’byiza byayo ndetse n’uko ikora”.

Interineti ntimubuza kubana neza na bagenzi be

N’ubwo ubuzima abayeho busa n’ubutandukanye n’ubw’abo bakorana, bitewe ahanini no kuba afite ubumenyi busumbye ubw’abo bakorana, ngo ntabwo bimubuza gusabana na bagenzi be, cyane ko benshi ari inshuti ze.

Ati: “Kuba naragize amahirwe yo kwiga ntabwo byaba intandaro yo kumva ntandukanye n’abandi, ahubwo mpora mbashishikariza kugana amashuri yigisha gusoma no kwandika abakuze, ababizi nkabashishikariza gusoma ibinyamakuru ndetse no gukoresha interineti”.

Maniriho ku igare rye yaguze ibihumbi 60.
Maniriho ku igare rye yaguze ibihumbi 60.

Maniriho, akorera amafaranga ari hagati ya 2000 na 3500 ku munsi. Ibi rero ngo bituma abasha kubona umusanzu wa buri cyumweru mu ishyirahamwe arimo, maze ubwo igihe cyo kumuha amafaranga kizaba kigeze azahite atangira umushinga ubyara inyungu kurusha ibyo akora.

Ati: “Ntabwo aka kazi dukora kazakugeza ku iterambere rirambye. Ubwo nzaba mbonye nk’amafaranga ibihumbi 200 nzatangira nshuruze utuntu dutu duto, kandi nziko nzatera imbere n’amamodoka nkazayagura”.

Maniriho avuga ko yifuza gusubira mu ishuri akarangiza, cyane ko ngo yari umwana uzi ubwenge. Ikindi azi neza ko akiri muto kandi ko amashuri atagira iherezo. Ati: “Imana imfashije nakwiga ndetse na kaminuza nkazaziga”.

Agira inama urubyiruko rugenzi rwe gukura amaboko mu mufuka rugakora rugifite imbaraga, maze rugategura ejo hazaza, kuko byagaragaye ko nta muntu n’umwe wagize icyo ageraho atiyushye akuya.

Ati: “Nta mwuga n’umwe umuntu akwiye gusuzugura. N’ubwo waba atariwo wifuza kuzakora kugeza ushaje, byibura ukawukora kugirango uzatume ugera ku mwuga wifuza kuzakora ubuzima bwawe bwose”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yabigezeho

BERNARD NTAKIRUTIMANA yanditse ku itariki ya: 14-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka