Ishuri rishya ryigisha Multimedia rigiye gutangira

Ishuri ryigisha ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho n’amajwi (multimedia) ryitwa Africa Digital Multimedia Academy (ADMA) rizatangira gutanga amasomo guhera tariki 05/03/3012 ku kicaro cyaryo i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

ADMA ni ishuri rigamije kwigisha Abanyarwanda ndetse n’abanyeshuri bazaturuka ku isi hose umwuga wo mu rwego ruhanitse ku birebana n’ikorwa rya filime, indirimbo, amafoto, amajwi hamwe n’ibindi bijyanyenabyo; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’iryo shuri, Christopher Marler.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, tariki 29/02/2012, Marler uturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko bifuza kwigisha Abanyarwanda ku buryo ibihangano bazajya bakora bizajya bibasha kugurishwa muri Holywood.

Marler afite sociyete izwi cyane mu bijyanye na multimedia yitwa Pixel Corps ikorera muri California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kuteza imbere imikorere (Workforce Development Authority), Gasana Jerome, yavuze ko bitewe n’ubufatanye bwa Leta yu Rwanda n’Abanyamerika nta kabuza irishuri rizagirira Abanyarwanda akamaro kanini.

Gasana yavuze ati “ADMA ije kuko hari ibyifashisho bizajya bituma abanyeshuri babasha gukurikira amasomo kuri interineti atangwa n’inzobere mu mwuga w’amashusho”.

Gasana yanasobanuye ko amasosiyete akomeye ku isi mu bijyanye na multimedia: Apple na Adobe yamaze kugaragaza ubushake bwo gukorana na ADMA.

Nubwo batatangaje amafaranga asabwa ngo umuntu abashe kwiga muri ririya shuri, ubuyobozi bwaryo bwavuze ko kuryigamo bisaba amafaranga make ugereranyije n’ahandi bigisha mwene ayo masomo.

Biteganyijwe ko iri shuri rizajya ryigisha amasomo ari mu byiciro bitanu bishobora gutwara gahati y’imyaka ibiri n’tatu ngo umuntu abirangize byose. Mu gutangira ADMA izakira abanyeshuri 20.

Ntabgoba Jovani

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nonese amafaranga asabwa ni angahe
wamugani abanyeshuri ko ari bake cyane?

imanishimwe augustin yanditse ku itariki ya: 10-02-2022  →  Musubize

ni L4 multimedia in WDA BISHYURA ANGAHE?

DUKUZUMUREMYI Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

bite,none se hasabwa iki kugira umuntu yemererwe kwiga,ko mbona umubare wabanyeshuri bakira ari muto cane?

peace yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

abanyeshuri 20 gusa mugihe bivugwaka ari abanyarwanda bose nabohanze?uyumubare ni mucye cyane kuburyo bukabije.

MANIRAGUHA Venuste(venco) yanditse ku itariki ya: 30-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka