Imisoro ya RRA izajya irihwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa

Hagamijwe kurinda abasora urugendo bakoraga bajya ku biro by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro (RRA), haba mu rwego rwo kugaragaza imisoro bazishyura (déclaration) cyangwa gutanga impapuro zigaragaza ko bishyuye imisoro, ubu hashyizweho uburyo bwo kuriha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Gakwerere Jean Marie Vianney, umukozi mu kigo cy’imisoro, ubwo yagiranaga inama n’abasora bo mu Karere ka Huye kuwa 12/06/2013, yabamenyesheje ko impapuro zigaragaza déclarations n’imisoro by’abasora banini n’abaciriritse (abacuruza amafaranga ari hejuru ya miriyoni 20 ku mwaka), byo bitacyakirwa mu ntoki.

Ngo kwishyura muri ubu buryo birashoboka hifashishijwe amabanki akorera mu Rwanda nka BCR, BK, Access Bank, Fina Bank, Cogebank na Ecobank.

Guhera mu kwezi kwa Nyakanga, ngo bazatangiza gahunda y’uko n’abasora batoya, ni ukuvuga abacuruza amafaranga ari munsi ya miliyoni 20 ku mwaka, ari na bo benshi, bazajya bakora déclarations ndetse banasore bifashishije telefone.

Gakwerere Jean Marie Vianney, umukozi muri RRA.
Gakwerere Jean Marie Vianney, umukozi muri RRA.

Gakwerere ati « mbese nk’uko abantu bifashisha telefone bohereza amafaranga kuri Tigo cash ndetse no kuri MTN mobile money, abasora bato na bo bazajya bishyura bakoresheje telefone».

N’andi mafaranga yishyurwa kuri RRA azajya yishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Gakwerere ati « hari serivisi zitangwa na Leta zisaba ko abantu babanza kuzishyurira kuri konti ya RRA. Urugero ni amafaranga ajyanye no kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, amafaranga atangwa kugira ngo umuntu abone impapuro z’inzira (laisser passer na passeport) … guhera muri Nyakanga, bizajya birihwa hifashishijwe ikoranabuhanga».

Ibi rero ngo bizajya bisaba kujya ku rubuga rwa internet rwa RRA, ugakanda ahanditse ngo serivisi y’ikoranabuhanga, naho hakugeze aho uhitamo ikigo ukeneyeho serivisi, hanyuma serivisi ukeneye, hanyuma amafaranga bisaba ndetse na nomero ujya kwishyuriraho muri banki.

Ngo igihe ufite uburyo bwo kuriha wifashishije telefone (mobile banking), uzohereza amafaranga baguhe nomero ya fagitire, uzerekana aho ugiye gushaka serivisi.

None abatabasha kubona internet cyangwa batazi kuzikoresha bo bazaba abande ? Gakwerere ati «utabasha kubona internet we azakomeza gukoresha uburyo basanzwe bwo kujya kwishyura kuri konti ya RRA.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka