Imbuto z’amatunda zisigaye zibyazwamo amavuta yo kurya

Ubusanzwe nyuma yo kuvana umutobe mu matunda, ibisigazwa (imbuto) byarajugunywaga ariko ubu aho ikoranabuhanga rigeze Enterprise Urwibutso ibibyaza amavuta yo kurya.

Sina Gerard washinze enterprise Urwibutso akaba anayikuriye atangaza ko urugendo rwo kugera kuri ayo mavuta rutoroshye ariko icyo bishimira ni uko bayagezeho.

Ayo mavuta yiswe “akamanzi” yarangiye gukorwa ariko ntarashyirwa ku isoko kubera ko ngo baracyashaka emballage nziza kuko igira uruhare mu kugurisha neza ku isoko ryagutse.

Amavuta yiswe “akamanzi” ava mu mbuto z'amatunda.
Amavuta yiswe “akamanzi” ava mu mbuto z’amatunda.

Agira ati: “Ubu karahari (akamanzi) ariko ntikarashyirwa ku isoko ryagutse kuko aracyakorwamo ikoranabuhanga mu buryo bwo kugatunganya neza kurusha, ndashaka kuvuga za emballage z’umwihariko zivuye mu mahanga ariko ubungubu n’ibipimo by’amavuta adashobora kugira icyo yangiza byararangiye.”

Umuyobozi wa Enterprise Urwibutso ashimangira ko kuba barageze ku rwego rwo kubyaza izo mbuto amavuta ari igisubizo ku ruganda rwabo n’izindi nganda zo hirya no hino mu gihugu zitunganya umutobe uva mu matunda kuko bagiye kuzajya bazikusanya bakazikoramo amavuta.

Ati: “Birumvikana byongere kuba byahungabanya ikirere byaba imbogamizi ku gihugu ahubwo bigomba kuba igisubizo.”

Imbuto z'amatunda ntizikiri umwanda bajugunya ahubwo zibyazwa amavuta.
Imbuto z’amatunda ntizikiri umwanda bajugunya ahubwo zibyazwa amavuta.

Nubwo igiciro cy’aya mavuto kitarashyirwa ahagaragara, ukurikije ngo ibikoresho by’ibanze biyagendaho, ngo kizaba ari cyiza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Sina numuhanga aravumbura cyane niwe mushaka shatsi umaze gukora ibintu byishi biboneka murwanda nibyiza cyane ndabona ariwe wambere umaze gukora ibintu byishi medi ni Rwanda dukwiye kumwigiraho ndabona igishoro cyambere ari ubutaka murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

nukuri turabyishimiye gusa duhinga amatunda hano muri ngoma tukabipfusha ubusa ibishishwa imbuto mitutajyire uko twajya tubagezaho ayo matunda isoko muyabyaze umusaruro
0788249661

ndagijimana EMMy yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Good Good! Ariko ntibizabe nka bya bindi bya Biocarburant, byasaba ko tureka guhinga indi myaka turya, kugirango ibiti ivamo bibone aho bihingwa kuko rendement/usinage ari nke, ugasanga ibyavumbuwe ari u umurimbo gusa. Aha umuntu yakwibaza impamvu abadutanze amajyambere batabikoze, ese ni uko batari bazi ko imbuto z’amatunda zivamo amavuta, cyangwa ni uko basanze bitunguka? Kandi bo bakorera ku nyungu.

kk yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

dukeneye ubushakashatsinkubuibyiwacutubihe agaciro.

Bigengimana yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

ntureba se ahubwo ubu buvumbuzi bwa sina nibwo bukenewe kuko ari ibi bihingwa turabifite iwacu bityo nkaba mbona bigiye gukemura byinshi cyane

nyamata yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka