Gakenke: Akora ifumbire mu mwanda uva mu misarane ya Eco-san

Nsanzimana Albert, umukozi w’akarere ka Gakenke yatangiye ubushakashatsi bwo gukora ifumbire ivuye mu mwanda uva mu misarane ya Eco-San. Iyo myanda ngo ibyara ifumbire nziza iri ku rwego rw’ifumbire mvaruganda kuko iyo uyishyize ku myaka ikura neza.

Nsanzimana asobanura ko yasanze imisarani ya Eco-san ari ikibazo aho kuba igisubizo mu Rwanda. Kuva iyo misarani yakubakwa mu turere dutandukanye tw’igihugu yateje ikibazo cy’isuku nke kuko yuzura umwanda uvamo ukabura aho ushyirwa kandi ntubyazwe umusaruro.

Yagize ati: “Iyo ugenda kuva i Kigali kugera i Musanze ubona ubwiherero bwa Eco-san byubatswe ku muhanda ariko bukaba budakoreshwa. Imisarane ya Eco-San yabaye ikibazo aho kuba igisubizo kuko imyanda yuzura hakabura aho ishyirwa mu gihe mu bihugu by’Afurika y’Iburengerazuba bayibyazwa ifumbire nziza.”

Uyu musahakashatsi afata inkari n’umwanda ukomeye uzwi nk’amazirantoki akabibyaza ifumbire ikoreshwa mu gufumbira imyaka.

Ifumbire itunganwa mu nkari iroroha mu kuyitunganya no kuyikoresha. Bisaba kuzireka zikamara iminsi 45 kugira ngo ubukare (azote) yatwika imyaka igabanuke. Mbere yo kuyifumbiza kandi urabanza kuzifunguza amazi bitewe n’imyaka ugiye kuyishyiraho.

Nsanzimana akomeza avuga ko umuntu wese ufite ubushake ashobora kwitunganyiriza ifumbire itunganwa mu nkari mu rugo rwe akaba yayifumbiza imyaka.

Ifumbire iva mu myanda yo mu bwiherero ifumbira imyaka igasa isa neza.
Ifumbire iva mu myanda yo mu bwiherero ifumbira imyaka igasa isa neza.

Gutunganya imyanda ikomeye (amazirantoki) kugeza ibyaye ifumbire bisaba ubwitonzi kuko igira udukoko twinshi twatera indwara kandi igafata hagati y’amezi umunani kugeza kuri 12 kugira ngo ibe ifumbire yakoreshwa.

Iyo ugeze aho Nsanzimana yatangiye gufumbiza iyo fumbire ku myaka y’ibigori n’amashu mu Mujyi wa Gakenke, uhita ubona ko ari ifumbire nziza yatanga umusaruro ushimishije kurusha ifumbire y’imborera.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ifumbire iva mu nkari n’amazirantoki ifumbizwa imyaka ukabona umusaruro ku gipimo cya 93% naho ifumbire mvaruganda ikaba 100%.

Ifumbire ya Eco-san itinda mu butaka kandi ikaba ihendutse ugereranyije n’ifumbire mvaruganda n’iy’imborera. Injerekani imwe y’inkari igurishwa amafaranga 500 umuntu yizaniye injerekani; nk’uko Nsanzimana yakomeje abisobanura.

Avuga ko umushinga ugamije kuzigisha Abanyarwanda bose bakamenya iyo fumbire bifitiye bo ubwabo bityo ntibayipfushe ubusa.

Leta y’u Rwanda ishishikariza abahinzi gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera kugira ngo umusaruro wiyongere. Imbogamizi z’abahinzi mu gukoresha ifumbire ni ubushobozi buke n’ibiciro biri hejuru by’ifumbire ariko ifumbire iva mu nkari ishobora kuba igisubizo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nibyiza kbs koerezaho ,arko se nibiki umuntu yavanga nizo nkari kugirango bibyare ifumbire?

Emmy yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

Uyu muntu rwose akwiye inkunga kugira ngo ashobore kwagura ubu bumenyi n’ubuhanga bishobore kugera hose. Courage

Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

Ubu nibwo bumenyi Igihugu gikeneye. Kwitwa Ingenieur ariko ukanabigaragaza utanga igisubizo ku kibazo runaka. Bravo, Albert! Contact zawe umuntu yazibona gute?

kalisa rugira charles yanditse ku itariki ya: 28-12-2016  →  Musubize

courage Mr. Ing. Albert

r yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

uyu muntu ndabona azi kwihangira umurimo.namusaba ko yashaka abaterankunga n’abafatanya bikorwa kugirango yagure umushinga awigishe mubyaro mubaturage badafite ubushobozi bwo kwigurira ifumbire mvaruganda.

yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

Abafite mu nshingano zabo ubuhinzi, isuku n’isukura bagomba kuba hafi y’uyu mugoronome kuko ndabona azagirira igihugu akamaro.

MINAGRI nimube hafi cyane imufashe by’umwihariko mu bushakashatsi bwe.

Be blessed

Masengesho Peace yanditse ku itariki ya: 2-11-2012  →  Musubize

Vraiment uyu ni umwarimu mwiza kandi ndabona azi kwerekana ibintu bifite agaciro. nafashwe ahubwo abantu bajye bayibona ku bwinshi.

Epimaque yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka