Amerique: Arizihiza isabukuru y’imyaka 40 akandagiye ku kwezi

Umugabo witwa Eugene Cernan ufite imyaka 78, kuri uyu wa 14/12/2012 arizihiza imyaka 40 ishize akandagiye ku kwezi. Cernan yageze ku kwezi akurikiye Neil Armstrong witabye Imana tariki 25/08/2012 afite imyaka 82.

Eugene Cernan yageze ku kwezi ari mu kigendajuru Apollo 17 cy’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibirebena n’ikirere (NASA). Mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 40, hakozwe filimi yitwa Fly Me To The Moon igaragaza uko urwo rugendo rwari rwifashe ikaba inyuzwa kuri televiziyo Fox News.

Eugene Cernan ku kwezi kuwa 14 Ukuboza 1972.
Eugene Cernan ku kwezi kuwa 14 Ukuboza 1972.

Ikinyamakuru New York Times cyashyize ahagaragara abantu 12 babashije kuvumbura byinshi ku kwezi harimo 8 bakiri kuri iyi isi babanzirizwa na Eugene Cernan w’imyaka 78. Mbere yuko uyu mugabo agera ku kwezi, hari hamaze gusubikwa ingendo 3 z’ibigendajuru Apollo 18 apollo 19 na apollo 20, mu mwaka w’1970.

Uko abajya mu kwezi babona imiterere y'isi.
Uko abajya mu kwezi babona imiterere y’isi.

Kuri ubu, Neil Armstrong wagiye bwa mbere ku kwezi afatwa nk’umuntu ukomeye. Niwe wabashije gutinyura abatuye isi aberaka ko byose bishoboka. Yagiye ku kwezi mu cyogajuru Apollo 11 nacyo cya NASA tariki 21/06/1969.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Who are you? I’m Ms HOY yer’all and live in Texas!

Ms Hoy yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka