Amerika: Imibiri y’abapfuye igiye kujya ihindurwa ubuturo bw’amafi n’utundi dusimba two mu mazi

Ikigo gishyingura abapfuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyazanye igitekerezo gitangaje aho kivuga ko ivu ry’imibiri y’abapfuye rishobora guhindurwa indiri y’amafi n’utundi dusimba two mu mazi.

Igitekerezo cy’umwimwerere kitwa Eternal Reefs. Mu Kinyarwanda bivuze ubuturo buhoraho w’udusimba two mu mazi kuko abahanga mu by’ubutabire bavuga ko récifs coralliens ari udusimba twibera mu mazi tukabaho mu bwisungane n’ibihumyo (symbiose).

Icyo kigo cy’Abanyamerika bashyingura kivuga ko gishaka gufasha abapfuye gusubira mu buzima.

Aba Banyamerika batanga icyizere cy’ubuzima nyuma y’urupfu bavuga ko ivu ry’abapfuye bazajya barivanga na sima ndetse n’ibihumyo mu nyanja kandi bigakorwa mu birori byiza (belle céremonie).

Uko iminsi izajya igenda ihita amafi n’utundi dusimba dufite igikanka kigaragarira inyuma (exosqorlette) bizahakunda cyane ku buryo ariho bizajya byibera.

Ako kazi ku gufasha abapfuye kuba ubuturo bw’ibinyabuzima kazajya kishyurwa kandi ku kiguzi cyo hejuru ku buryo bizaba iby’abishoboye.

Urubuga rwa internet 7sur7.be ruvuga ko abifuza kuba ubuturo bw’udukoko two mu mazi nyuma yo gupfa bazajya bishyura ama Euro atari munsi y’ibihumbi bitandatu.

Iki kigo cyamaze gushyira ikoranabuhanga riyobora abantu (GPS) aho gikorera kugira ngo riborohereze kujya bakigeraho.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka