Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko igiye kongera imbaraga mu ikoranabuhanga n’itumanaho rijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, harimo kunyuza amakuru n’amatangazo mu bitangazamakuru no muri telefone zigendanwa, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibiribwa uhagije abaturarwanda no gusagurira amasoko.
Abakuru b’ibihugu by’Afurika bitabirirye inama yiswe Transform Africa isuzuma inyungu z’ikoranabuhanga (ICT), hifashishijwe umurongo mugari wa Internet yihuta cyane (4G LTE), bifuza ko ICT yatangwa ku baturage nk’uko amashanyarazi n’amazi biri mu bikorwaremezo by’ibanze bikenerwa n’abaturage mu byo bakora buri munsi.
Akarere ka Nyamasheke ngo gashyize imbere gahunda yo kwigisha abaturage ikoranabuhanga ku buryo hazakorwa ubukangurambaga mu baturage bose kandi kugeza ku rwego rw’umurenge hakaba hazashyirwaho “Icyumba Mpahabwenge” kizabafasha kubona ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, aratangaza ko kuva u Rwanda rwashyiraho gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), hari byinshi bimaze guhinduka mu mibereho y’abaturage cyane cyane ibiganisha ku bukungu.
Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushyiraho igishushanyo mbonera cy’imiyoborere ikoresheje ikoranabuhanga kizakuraho inzitiri zose zagaragaraga mu nzego z’ubuyobozi. Iyi gahunda u Rwanda ruzayifashwamo na sosiyete yo muri Koreya y’Epfo yitwa NIPA.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philibert, arasaba Abanyarusizi ko nta terambere rigerwaho hatari ikorabuhanga kimwe nuko utamenya iby’ahandi utifashishije ikoranabuhanga kuko nta kanyoni kamenya iyo bweze katagurutse none ubu byaroroshye ntibazongera ku jya kure bazajya babikorera iwabo (…)
Umugabo witwa Habimana Israel utuye mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe yakoze umuriro w’amashanyarazi yifashishije amazi none ubu acanira abaturage bagera kuri 200 batuye muri uwo murenge.
Kwihangira imirimo niyo nyishyu Leta itegereje ku biga gukora sinema mu ishuri rya African Digital Media Academy (ADMA) bigira ubuntu kuko Leta y’u Rwanda yashoyemo akayabo k’amafaranga miliyoni 743.
Kuri uyu wa mbere tariki 13/5/2013, Inama y’umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga yahaye u Rwanda igihembo cya mbere, kubera guteza imbere ubumenyi mu itunganyamakuru, bikorwa n’ishuri rya ADMA riri mu mujyi wa Kigali, rikaba ryigisha gukora amafilime mu buryo bugezweho.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rumaze igihe rwigishwa ikoranabuhanga no gukora imishinga iciriritse, tariki 05/04/2013 rwahawe impamyabumenyi n’umushinga udaharanira inyungu DOT (Digital Opportunity Trust) umuryango usanzwe ufasha abaturage kwihangira imirimo ubinyujije mu ikoranabuhanga.
Abanyarwanda bibumbiye muri company yitwa Algorithm Incorporation bashyize ahagaragara porogaramu za mudasobwa zifashishwa mu bucuruzi cyangwa ibindi bikorwa bisaba kubara cyangwa kubika amakuru umuntu aba azakenera.
Ibigo by’urubyiruko rwihangiye imirimo, ahanini ishingiye ku ikoranabuhanga, bivuga ko mu cyumweru cyahariwe abari n’abategarugori, bizumvisha abatagira akazi uburyo bashobora kwihangira imirimo, abandi bikabahuza n’abakoresha, mu rwego rwo gufasha benshi kuva mu bushomeri.
Itsinda ryaturutse mu Buyapani rirahugurira Abanyarwanda bumwe mu bumenyi bafite bwabafashije kuba ubukombe mu ikoranabuhanga. Bakanabahugurira gutekereza, bagerageza gushaka icyakemura ibibazo u Rwanda ruhuira nabyo mu mibereho ya buri munsi rukoresheje ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT).
Isosiyete izwi mu itumanaho n’ikoranabuhanga Samsung Electronics Ltd yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, hagamijwe koroshya uburyo bwo guhanahana amakuru ajyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho.
Umuryango udaharanira inyungu z’amafaranga, Net Hope, urimo guhugura abize ibijyanye n’isakazamakuru mu ikoranabuhanga (ICT) binyuze mu kubohereza mu bigo binyuranye bikorera mu Rwanda mu rwego rwo kubahuza n’abakozi.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yihaye, uyu munsi tariki 17/01/2012, i Kigali muri Spot View Hotel, habereye ibiganiro bigamije gusobanura uko sosiyete igamije guteza imbere ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga yitwa CISCO ikora no kuyimenyekanisha mu bigo by’amashuli bikorera mu Rwanda.
Thomas Suarez ni umwana wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza ariko kugeza ubu amaze kugaragara nk’umwana udasanzwe kuko amaze gukora progarame za telephone (applications) ku buryo abantu batangiye kumubonamo Steve Jobs wo mu bihe bizaza.
Uyu munyamerika Steve Jobs yahanze mudasobwa zo mu bwoko bwa Macintosh/Apple zizwi cyane mu gihugu cy’amerika ndetse no mu bantu bakora ibigendanye no gutunganya amashusho, yitabye imana kuwa 05 Ukwakira 2011 azize canseri.