Bahanze porogaramu zifashishwa muri mudasobwa, bita Ishyiga
Abanyarwanda bibumbiye muri company yitwa Algorithm Incorporation bashyize ahagaragara porogaramu za mudasobwa zifashishwa mu bucuruzi cyangwa ibindi bikorwa bisaba kubara cyangwa kubika amakuru umuntu aba azakenera.
Habamwabo Danny, umwe mu bakora muri iyi campany, avuga ko porogaramu bashyize ahagaragara ari nyinshi, ariko zose zikaba zitwa Ishyiga.
Yagize ati “Ishyiga ni nk’uko wavuga ngo Microsoft. Si porogaramu imwe, ahubwo ni porogaramu nyinshi zikora ibintu bitandukanye ariko zose zitwa Ishyiga, mbega nk’uko tuvuga ngo Microsoft word, Microsoft power point, …”.
Kugeza ubu rero bamaze gushyira ahagaragara Ishyiga pharma, iyi ikaba ari porogaramu yifashishwa muri za farumasi, muri za alimentations, n’ahandi. Habamwabo ati “abakora ubucuruzi buciriritse ni ukuvuga abacuruza kuri detaye (détail) bashobora kuyifashisha mu kubara ibyo bacuruje ndetse n’ibisigaye muri sitoke”.
Hari n’Ishyiga import yifashishwa n’abaranguza, Ishyiga ikaze yifashishwa mu mahoteri ndetse no mu maresitora, Ishyiga symphony yifashishwa mu masosiyete y’ubwishingizi, Ishyiga compta yifashishwa mu icungamutungo. Banashyize ahagaragara Ishyiga clinic yifashishwa n’abaganga.
Aba banyarwanda kandi bari hafi gushyira ku isoko Ishyiga drugs availability izajya yifashishwa n’abaganga igihe bari gusuzuma, kumenya niba umuti bashaka gutanga hari aho uboneka. Uretse abaganga, ngo n’abarwayi bashobora kuzajya bayifashisha.
Habamwabo ati “kumenya ko umuti uhari bizaba bishobora kumenywa na buri wese wifashishije iyi porogaramu, ariko kumenya aho uyu muti uboneka bizajya biba ngombwa ko umuntu abisaba.”
Bari hafi gushyira ahagaragara kandi Ishyiga patient file izafasha abaganga kumenya amateka y’imyivurize y’uwo bagiye kuvura, bityo babe bamenya uko bamuvura.
Kubera iki izina ishyiga?
Habamwabo ati “tuzi ko ishyiga rigizwe n’amabuye atatu. Kuri twebwe ishyiga rya mbere ni company, irya kabiri rikaba abakiriya bacu cyane cyane amafarumasi, naho irya gatatu rikaba Abanyarwanda muri rusange.”
Yunzemo agira ati “hari igisakuzo kivuga ngo tuvuyemo umwe ntitwarya. Kuri twebwe rero, company idahari, ziriya porogaramu ntizaboneka. Pharmacie, ari na zo twabanje gutekerezaho dukora izi porogaramu zidahari, ntacyo twari kuba twarakoze. Byose kandi twabitekereje kubera Abanyarwanda.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
mbashimiye ko mwize ibifite akamaro
ibindi nzabibabwira ejo saa yine
THX bro danny as my classmate;KANDI ISHYIGA GO ON IRAKORA IBIKENEWE MURWANDA KANDI AKAMARO KIKORANABUHANGA KARAGARAGARA MUKORE NAMALOGIC ATARI UBUGANGA KUKO NAHANDI ARAKENEWE MUNABUSANGIZE ABANDI BANTU BITYO TOMMORROW OR AFTER TOMORROW ISHYIGA IZAGURE AMAREMBO MURI EAC MURI AFRICA ASIA USA EUROPE NKUKO MICROSOFT YATANGIYE COURAGE
Ni byiza kubona logiciel nk’iyi y’inyarwanda, bene yo bari hafi kandi igakorwa ikurikije réalité z’ibyo tubamo
iboneka ite? ikorera he? muduhe amakuru neza
Murakoze
Karibu kuri web yacu www.ishyiga.net cyangwa email [email protected].
Tks kuri Kigali Today kutumenyesha abacuruzi babanyarwanda ko hari igisubizo cyadukorewe, bababona gute ngo mutugire inama, ko stock zashize cash ntayo, mudutabare.