Ntacyaturutira ikoranabuhanga- Inkubito z’icyeza

Abanyeshuri 25 b’abakobwa batsinze kurusha abandi ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bari gukurikirana amasomo y’ikoranabuhanga muri TCT (Tumba College of Technology) bavuga ko ntacyabarutira ikoranabuhanga.

Inkubito z'icyeza ngo ntakizirutira ikoranabuhanga.
Inkubito z’icyeza ngo ntakizirutira ikoranabuhanga.

Mu gikorwa ngarukamwaka, abanyeshuri b’abakobwa batsindira ku manota menshi bahembwa n’umushinga Imbuto Foundation uhagarariwe na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, aho bahabwa ibikoresho birimo mudasobwa zibafasha gutyaza ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Abatsinze mu mwaka w’amashuri 2015-2016 ni bo bari gukurikirana ayo masomo muri TCT iherereye mu Karere ka Rulindo azamara ibyumweru bitatu hagamijwe kubongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga, dore ko abenshi bemeza ko barangiza hari byinshi batari bazi kuri mudasobwa.

Abaganiriye na Kigali Today bemeza ko kuva ku itariki ya 01 Kanama 2016 batangiye kwiga ikoranabuhanga bamaze kumenya byinshi batari bazi.

Enatha Cyuzuzo, warangije ku ishuri Nyamata Secondary School, yagize ati “Turi muri aya mahugurwa kubera ko twatsinze neza, nari mfite ubumenyi buke kuri mudasobwa ariko ubu bari kubidusobanurira neza birambuye n’uburyo nayikorera igize ikibazo.

Umuyobozi wa TCT. Eng Pascal Gatabazi, asobanura umushinga wabo wo kubyaza amazi mwo amashanyarazi.
Umuyobozi wa TCT. Eng Pascal Gatabazi, asobanura umushinga wabo wo kubyaza amazi mwo amashanyarazi.

Nta muntu wantuburira ayinkorera, bizanamfasha mu ishami nshaka gukurikirana ryo kuzaba Engenieur”.

Umuhoza Liliane ngo yishimira ko ikoranabuhanga rizamufasha mu buzima busanzwe no kwiga neza amasomo ya kaminuza.

Umuyobozi wa TCT, Eng. Gatabazi Pascal, avuga ko kugira ngo babashe guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo, baha abanyeshuri ubumenyi buri mu ntoki atari ugushakisha kuko bafite ibikoresho bihanitse n’abarimu b’inzobere kandi bahora bahugurwa bakanakora ingendo shuri mu bindi bigo, abandi na bo bakaza kubigiraho .

Ibyo bakora babifashwamo n’umushinga w’Abayapani JICA (Japan International Cooperation Agency), ukaba kuri uyu wa 04 Kanama 2016 wari wasuye iki kigo.

Baganira n'abashyitsi bo muri JICA n'abanyamakuru, Eng Gatabazi yanasobanuye ibyo bamaze kugeraho ndetse n'imishinga y'ahazaza.
Baganira n’abashyitsi bo muri JICA n’abanyamakuru, Eng Gatabazi yanasobanuye ibyo bamaze kugeraho ndetse n’imishinga y’ahazaza.

Ngo bakorana cyane n’abikorera kugira ngo bamenye ibikenewe ku isoko ry’umurimo abe ari byo bashingiraho bigisha.

Kuri ubu barimo kubyaza amazi ingufu z’amashanyarazi kuko akenerwa n’abantu benshi.

Buri mwaka, ngo bakurikirana abanyeshuri barangije kugira ngo bamenye ibyo bakora; kuri ubu ngo 70% ngo bakaba bafite akazi harimo n’abihangira imirimo.

Abahawe akazi ngo ababakoresha babo bavuga ko bishimira umusaruro batanga ku kigero cya 90% kuko baba babifitiye umumenyi buhagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

courage mes petites soeurs! Ikoranabuhanga ritugereho twese karibuni mu Nkubito z’Icyeza ! turabiahimiye!

Philippine yanditse ku itariki ya: 8-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka