YouTube irateganya kutongera kwishyura amavidewo y’icyuka
Urubuga nkoranyambaga rwa YouTube rwatangaje ko rurimo kuvugurura amategeko agenga iyishyurwa ry’amavidewo ashyirwaho (monetization), mu rwego rwo gukumira akorwa hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (AI) n’ayibwe ahandi, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 15 Nyakanga 2025.

YouTube ntiyahwemye gushishikariza abatunganya amavidewo abinjiriza amafaranga, gukora ay’umwimerere kandi arimo ubutumwa bwigisha, by’umwihariko igihe bari muri gahunda y’ubufatanyabikorwa yayo (YouTube Partner Program), kandi bakaba binjiza amafaranga binyuze muri gahunda izwi nka ‘monetisation of videos’.
Ni muri urwo rwego YouTube iteganya kuvugurura amategeko yayo agenga ubwo bufatanyabikorwa bwo kwishyurwa guhera ku wa 15 Nyakanga, kugira ngo ice intege abakora amavidewo atari ay’umwimerere, akomeje kwisukiranya ari menshi kuva aho ikoranabuhanga rya AI riziye.
Mu itangazo YouTube yashyize ahagaragara ku ivugururwa ry’imikorere yayo, yavuze ko kugira ngo umuntu abashe kwinjiza amafaranga binyuze muri gahunda y’ubufatanyabikorwa bwayo, agomba gushyiraho amavidewo y’umwimerere yatunganyije abishyizemo imbaraga kandi arimo n’amakuru y’umwimerere.
Abandi barebwa n’amategeko mashya YouTube igiye gutangira kubahiriza, ni abafata amavidewo y’abandi bakayahinduramo utuntu ducye, kugira ngo bajijishe YouTube ko ari bo bayikoreye.
YouTube igamije iki?
Muri rusange, YouTube nibishyira mu bikorwa bizaca intege abatunganyaga amavidewo bifashishije ibikoresho bya AI, by’umwihariko abakomeje kurundumurira amavidewo atagira ingano kuri murandasi. Ibi bikaba bireba muri rusange amavidewo y’imikino (gameplay videos), aho usanga abayakora bashobora gufungura imiyoboro (channels) y’imikino itagaragaza ba nyirayo (faceless gaming channels), ubundi bagashyiraho amavidewo arimo amajwi n’abakinnyi batabaho.
Abakoresha YouTube ba baringa bo bizabagendekera bite?
Hari inkuru iheruka gutangazwa n’urubuga ‘hindustantimes’ igaragaza uko abakoresha YouTube ba baringa (Virtual YouTubers) binjiza amafaranga y’umurengera bakoresheje imiyoboro (channels) iriho amasura y’ikoranabuhanga azwi nka avatars.
Iyo miyoboro ishyiraho amashusho y’imikino (gameplay videos), ariko aho kugaragaza isura y’umuntu nyawe bagakoresha avatar.
Ikindi kandi, abakora bene ayo mavidewo bishyiriramo amajwi yabo bwite aherekeza ayo mashusho (voiceovers), bamwe muri bo ndetse ngo bamaze kwinjiza akayabo k’amamiliyoni.
Hagati aho ariko, ibi ngo biracyari mu mishinga kuko YouTube itaratangaza amakuru yisumbuyeho arebana n’izo mpinduka, ariko ibisobanuro birenzeho bizamenyekana guhera tariki 15 Nyakanga izo mpinduka zitangiye gushyirwa mu bikorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|