Urubyiruko rwize ikoranabuhanga rwahawe amahugurwa azarufasha guhatana ku isoko ry’umurimo

Komisiyo yu Rwanda ikorana na UNESCO (CNRU) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu burezi, yateguye amahugurwa y’ikoranabuhanga azafasha urubyiruko kwitegura guhatana ku isoko ry’umurimo.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda 17 baturuka mu bigo bitandukanye bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga. Bose bafite impamyabumenyi ya kaminuza, akazabafasha mu gushaka ibisubizo mu mirimo yabo ya buri munsi.

Aya mahugurwa yagizwemo uruhare n’Ikigo gishinzwe amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) hamwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (Rwanda Basic Education, REB), nyuma yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abakobwa mu ikoranabuhanga rya (ICT), ku nsanganyamatsiko igira iti: “Access & Safety: Unlocking coding opportunities for Students and teachers with Disability in Rwanda’’ mu rwego rwo gushyigikira no guha amahirwe mu by’ikoranabuhanga abanyeshuri n’abarimu bafite ubumuga mu Rwanda.

Albert Mutesa, umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi mu kurera abanyeshuri bafite ubumenyi bukenewe bwo guhatana ku isoko ry’umurimo.

Albert Mutesa
Albert Mutesa

Yagize ati “Aya mahugurwa ni uburyo bwo kugira ngo dufatanye hagamijwe guteza imbere Ubumenyi n’Ikoranabuhanga no gutegura urubyiruko kwitegura gutanga ibisubizo by’ibibazo by’ejo hazaza kugira ngo bahore biteguye bagahangana ku isoko ry’umurimo.”

Muri iki gihe CNRU ihugura abanyeshuri bakiri bato n’abarimu babo bo mu mashuri yisumbuye kandi ikagura ubumenyi no ku barangije Kaminuza mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi binyuze mu mahugurwa kugira ngo bakemure ikibazo cy’ubushomeri mu bice byinshi by’ubuzima, nk’ibidukikije, ubuzima, ubuhinzi, ingufu, amazi, ibikorwa remezo, n’ibindi.

Bahugurwa muri gahunda z’ikoranabuhanga ry’ubumenyi bw’ubukorano (Artificial Intelligence), gukora porogaramu za mudasobwa (Coding), ubuhanga mu gukora Robots, ndetse n’uburyo bw’icapiro buzwi nka 3D.

Abahawe impamyabushobozi muri aya mahugurwa bavuga ko bagifite ikibazo gikomeye cyo kubura ibikoresho bikwiye byo gushyira mu bikorwa imishinga yabo mu ikoranabuhanga ry’ubumenyi bw’ubukorano kuko bisaba amafaranga menshi yo kubitumiza mu Bushinwa.

Alphonsine Nyiransengiyumva, wo mu kigo cya Seed Technology Engineering (STE), cyita cyane ku bijyanye n’ubuhinzi, yagize ati “Dufite igikoresho cyitwa “BAZA Farm” dushyira mu butaka kugira ngo dupime ubwinshi bw’amazi yinjira mu butaka. Aya mahugurwa ni ngombwa cyane. Ntabwo nari nzi nk’Icapiro rya 3D na Robot. Nabonye ko dukeneye sisitemu ya robot mu guhindura ubuhinzi. Dukeneye ama robots kugira ngo dukurikirane ibikoresho byacu mu mirima.”

Yakomeje agaragaza ko ikibazo gikomeye ari ukubura imashini zishyira mu bikorwa ubumenyi bakura mu mahugurwa kuko babura ibyo bigiraho n’ibyo bigishirizaho.

Ati: “Icyo nshobora gusaba Igihugu ni ukuzana imashini n’ibindi bikoresho dukeneye kugira ngo dutange umusaruro ushoboka.”

Albert Hafashimana, undi munyeshuri wahawe amahugurwa yavuze ko ubwo buhanga ari ngombwa ariko kubura ibikoresho bikomeje kuba ingorabahizi.

Ati: “Hano dukoresha ibikoresho byo mu masomo asanzwe kugira ngo batwereke ko ibintu bishoboka, dukeneye ibikoresho byadufasha guhindura ubumenyi dufite mu buzima busanzwe kugira ngo tubashe gukemura ibibazo by’abaturage.”

Misako Ito, Umujyanama ushinzwe itumanaho n’amakuru muri UNESCO mu biro by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba i Nairobi, yavuze ko izo gahunda zose z’amahugurwa zigamije gufasha urubyiruko, cyane cyane abakobwa, kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga rigezweho.

Amahame y’ikoranabuhanga ry’ubumenyi bw’ubukorano (Artificial Intelligence), yerekana ko uyu munsi, ubwo bumenyi bugira uruhare mu buzima bw’abantu babarirwa muri za miliyari. Rimwe na rimwe nubwo bitamenyekana ariko akenshi bifite ingaruka zimbitse, bityo bigahindura sosiyete no gukemura ibibazo ku kiremwa muntu.

Bashima ubumenyi bahawe mu ikoranabuhanga, bagasaba ko bafashwa mu kubona uburyo bwo kubukoresha no kububyaza umusaruro
Bashima ubumenyi bahawe mu ikoranabuhanga, bagasaba ko bafashwa mu kubona uburyo bwo kubukoresha no kububyaza umusaruro

Nk’uko komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO (CNRU) ibitangaza, abahanga bemeza ko Artificial Intelligence ishobora guha abanyeshuri babarirwa muri za miliyoni inkunga yo kurangiza amashuri yisumbuye, kurema imirimo miliyoni 3.3, n’ibindi byihutirwa no guhangana n’ikwirakwizwa rya COVID-19. Gusa n’ubwo hari ibyiza byinshi, ariko ikoranabuhanga iyo rikoreshejwe nabi rishobora kugira ingaruka mbi.

Coding cyangwa se uburyo bwo gukora ikoranabuhanga rikoreshwa muri mudasobwa, ifite ubushobozi bwo guhinduka no kuzamura imibereho y’abantu, hitabwa ku bidukikije, no gushyiraho ifatiro n’uburyo bushya ku bisubizo by’ibibazo biri ku Isi.

Bize ku gukoresha ibikoresho bitandukanye by'ikoranabuhanga
Bize ku gukoresha ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka