Urubyiruko rwishimiye ikoranabuhanga rizarufasha gucunga imishinga yarwo

Bamwe mu rubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo rwo hirya no hino mu gihugu, barishimira ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu gucunga imishinga yabo y’ubucuruzi no kumenyekanisha ibyo bakora.

Umuryango CRS uvuga ko Igihugu kidashobora gutera imbere bitanyuze mu gufasha urubyiruko
Umuryango CRS uvuga ko Igihugu kidashobora gutera imbere bitanyuze mu gufasha urubyiruko

Babivuze nyuma y’amarushanwa y’imishinga y’ikoranabuhanga agamije guteza imbere urubyiruko, yateguwe n’umuryango CRS (Catholic Relief Services).

Ni muri gahunda yiswe “Youth for Youth” (Y4Y), aho ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bakora imishinga igamije gufasha bagenzi babo gutera imbere.

Eraste Hakizimana, ni rwiyemezamirimo w’urubyiruko umaze igihe akora ubworozi bw’inkoko mu Karere ka Rubavu. Avuga ko hari byinshi yiteze muri uyu mushinga, ku buryo bizarushaho kumufasha kwiteza imbere.

Ati “Twacungaga umutungo wacu twifashishije ibitabo. Nkanjye ndi umworozi, ariko hari igihe mba mfite igitabo, najya kudaha amazi kikaba kiguyemo, imvura yanyagira ngifite kikaba kiranyagiwe, naba ngiye mu nama wenda hari ukeneye amakuru arimo kumbaza, nkibaza nti ese ndagenda nikoreye ibitabo? Iriya ‘application’ aho nzajya mba ndi hose, nzaba mfite umutekano, kandi nzaba nyigendana, mbashe gucunga ibyanjye aho ndi hose”.

Mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro umushinga wahize iyindi cyabereye i Kigali tariki 30 Nzeri 2022, Urubyiruko rwishyize hamwe rugakora ikoranabuhanga rikoreshwa muri telefone (KudiBooks Mobile Application), ni rwo rwahize urundi mu marushanwa y’imishinga y’ikoranabuhanga agamije guteza imbere bagenzi babo.

Urubyiruko rwibumbiye muri Company KudiBooks ni rwo rwahize abandi muri gahunda ya Youth for Youth
Urubyiruko rwibumbiye muri Company KudiBooks ni rwo rwahize abandi muri gahunda ya Youth for Youth

Pacifique Ubukombe ushinzwe isakazamakuru no kwamamaza muri KudiBooks, avuga ko ikoranabuhanga bakoze rizafasha mu gukemura ibibazo birimo iby’icungamutungo.

Ati “KudiBooks ni Application iri ku mbuga nkoranyambanga, no kuri telefone turi buze gushyira hanze aha vuba, ikaba ikemura ibibazo bya ba rwiyemezamirimo badafite abacungamutungo babigize umwuga, kandi na none bashobora gusanga abacungamutungo babigize umwuga ku buryo buhenze, ariko noneho KudiBooks ni cyo ibakorera, kuko yakorewe ba rwiyemezamirimo bato kugira ngo babashe kumenya uburyo umutungo mu bucuruzi bwabo umeze”.

Akomeza agira ati “umutungo mvuga ni uburyo amafaranga yinjiye, uko yasohotse, ibyo baranguye, inyungu bagize, kubera ko ushobora kujya nko kubaza umucuruzi amafaranga yungutse, ni bacye bashobora kukubwira uwo mubare ako kanya, bisaba ko abanza kujya mu bitabo akandika, KudiBooks rero izajya ifasha ba rwiyemezamirimo ikoresheje ikoranabuhanga kumenya uko ubucuruzi bwabo burimo kugenda ako kanya baba bahari cyangwa badahari”.

Umuyobozi Mukuru wa CRS mu Rwanda Jude Marie Banatte, avuga ko nk’Igihigu gifite umubare munini w’urubyiruko, nta terambere rishobora kugerwaho rudashyigikiwe muri gahunda zitandukanye zirufasha kwiteza imbere.

Ati “Iyo mu by’ukuri ushaka gutanga umusanzu mu iterambere ry’iki gihugu, gutanga umusanzu mu guha ubushobozi urubyiruko, ni kimwe mu nzira y’ingenzi iganisha kuri iryo terambere twese duhanze amaso”.

Yves Iradukunda avuga ko Leta irimo kureba uburyo amafaranga ahabwa urubyiruko ruhanga udushya binyuze mu ikoranabuhanga yakwiyongera
Yves Iradukunda avuga ko Leta irimo kureba uburyo amafaranga ahabwa urubyiruko ruhanga udushya binyuze mu ikoranabuhanga yakwiyongera

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga Udushya, Yves Iradukunda, avuga ko nka Minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano bashyiraho politiki zitandukanye zigamije kugira ngo ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafashwe.

Ati “Mu buryo bwagutse dushyiraho politiki zigiye zitandukanye, zigamije kugira ngo ba rwiyemezamirimo bakiri bato, barimo guhanga udushya, tubashe kugira uburyo tubafasha, tunashyiraho ikigega cyitwa Start Up Fund, aho hari amafaranga tugenda duha ba rwiyemezamirimo bakiri bato, kugira ngo batangire kuzamura ibitekerezo byabo. Dufite n’amarushanwa yitwa Hanga Pitchfest, hakaniyongeraho amahugurwa atandukanye tubaha nk’urubyiruko”.

Mu mwaka ushize ikigega cya Start Up Fund hari imishinga 45 igitangira ikiri mu bitekerezo cyatoranyije, izahabwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 500 zizabafasha mu bitekerezo byabo, kuri ubu hakaba harimo gutekerezwa uko ayo mafaranga yakongerwa kugira ngo hashyirwemo indi mishinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka