Urubyiruko rwashyiriweho amahirwe yo kuzamura imishinga yabo y’ikoranabuhanga

Urubyiruko rwo mu Rwanda rwashyiriweho ikigo kitwa "Think" kizafasha ba rwiyemezamirimo bazahiga abandi mu gukora imishinga myiza ijyanye n’ikoranabuhanga.

Abazatsinda bazahabwa ibiro byo gukoreramo n’inkunga y’amadolari y’Amerika ibihumbi 25 yo kwiteza imbere, nk’uko ubuyobozi bw’iyi sosiyete yabitangaje ubwo bagifunguraga ku mugaragaro, kuri uyu wa Mbere tariki 31/3/2014.

Hans-Holger Albrecht, Perezida wa sosiyete mpuzamahanga yitwa Millicom ikorana na Tigo yashoyemo miliyoni imwe y’amadolari (Miliyoni 680 mu manyarwanda), yatangaje ko u Rwanda ari rwo rwa mbere ku isi batangijemo uyu mushinga.

Minisitiri Nsegimana (iburyo) n'umuyobozi wa Millicom (hagati) mu muhango wo gutangiza ikigo "Think" kizafasha urubyiruko rufite imishinga y'ikoranabuhanga kuyizamura.
Minisitiri Nsegimana (iburyo) n’umuyobozi wa Millicom (hagati) mu muhango wo gutangiza ikigo "Think" kizafasha urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga kuyizamura.

Yagize ati "U Rwanda ni igihugu kiza cyo gukoreramo imishinga ibyara inyungu kandi rukomeje kwigaragaza nk’igihangange muri Afurika mu guhanga udushya. Turabizi ko rufite impano zidasanzwe dushaka gutera inkunga zigahinduka ubucuruzi."

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yatangaje ko iki kigo "Think" kije gusubiza ikibazo cy’amabanki atashoraga imari mu mishinga y’ikoranabuhanga.

Ati "Kimwe mu by’ingenzi Think izanye ni uko ahantu twakundaga kugira ingorane urubyiruko rukavuga ngo dufite ibitekerezo dufite imishinga ariko amabanki ntago yitabira kuduha inguzanyo.

Bimwe mu biro bizahabwa abazatsinda kubera imishinga myiza yabo berekanye.
Bimwe mu biro bizahabwa abazatsinda kubera imishinga myiza yabo berekanye.

Impamvu banki zidatanga inguzanyo ntago ari bizinesi zayo, ntago zizi uburyo bakorana n’imishinga nk’iyi ngiyi. Ubundi uko ukorana nayo wowe ureba igitekerezo ko ari kiza ukareba ubushobozi bwa nyiri gitekerezo, noneho ugashyiraho uburyo bwo kumufasha ku buryo cya gitekerezo uzakibyaza umushinga."

Igice cya mbere cyo gusaba ko imishinga yazatoranywamo imyiza cyatangiye, aho umuntu ashobora kwiyandikisha abinyujije ku rubuga rwa internet rwa www.think.rw. Nyuma hazabaho gutoranywa abazahabwa uburyo n’amafaranga yo gutangiza kubaka imishinga yabo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka